U Rwanda rwagaragaje uko Congo ikingira ikibaba umutwe wa FDLR

Umuvugizi wungirije  wa Guverinoma y’uRwanda, Alain Mukurarinda, yagaragaje ko  Leta ya Congo ihakana gukorana na FDLR igamije kuyobya uburari no kudashyira mu bikorwa amasezerano y’i Luanda.

Alain Mukuralinda Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda

Ibi yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Gashyantare 2023, mu kiganiro na RBA, cyigamije kurebera hamwe ingaruka z’ibibera muri RD Congo ku bumwe bw’Abanyarwanda.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’uRwanda Alain Mukurarinda, yavuze ko abategetsi ba Congo mu bihe bitandukanye bakomeje kuvuguruzanya, bamwe bahakana ko umutwe wa FDLR urimo n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, uri ku bataka bw’icyo gihugu, abandi bakavuga ko bahari ariko ari amabandi.

Icyakora uyu mutwe uherutse kwemerera BBC ko uri ku butaka bwa Congo, ndetse ufite imbaraga zo guhangana “Umwanzi”.

Kuri Mukurarinda asanga Leta ya Congo iri kuyobya uburari.

Ati “Ni ukuyobya uburari. Perezida wa Repubulika (Congo) yabwiye abanyamakuru ba RFI, France 24, ko abo bantu ba FDLR  bari muri Congo. Kuko basigaye ari abajura, bategera abantu mu muhanda, ngo ni bo bishe wa Ambasaderi w’Ubutariyani.”

Akomeza agira ati “Bwacya yajya mu muryango w’Abibumbye ati ‘nyabuna umuntu waba azi aho bari azatubwire.’ Barigiza nkana, bayobya uburari n’uburyo bavuguruzanya irahari (FDLR).”

Mu nama y’abakuru b’ibibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, yabereye muri Ethiopia, bafashe umwanzuro usaba guhagarika imirwano “ako kanya” no gucyura impunzi zahungiye iyi mirwano mu Rwanda no muri Uganda, nk’uko bivugwa n’umuryango wa Africa y’Iburasirazuba.

Mukuralinda avuga ko Congo ikibazo cy’impunzi ziri mu bihugu by’amahanga harimo n’u Rwanda icyihunza,  igamije kudashyira mu bikorwa amasezerano y’i Luanda.

- Advertisement -

Ati “Perezida arabisinya ati ‘ikibazo cy’impunzi kigomba  kwigwa, hakarebwa impamvu abantu bakaba basubira iwabo.’ Iyo mpamvu ihagaze hakaza amahoro, na cya kibazo cy’umutekano kigakemuka.

Ariko bwacya, Minisitiri w’uburezi akajya ku karubanda ati ‘nta Munye-Congo nyawe wahungira mu Rwanda.’ Ni ibihinyuza Guverinoma ya Congo ko n’ibyo isinya, iba itagamije kubishyira mu bikorwa.

Abantu ukabambura ubwenegihugu cyangwa ukavuga ko abariyo atari Abanye-Congo, uwo muntu akaguma muri Guverinoma, Perezida babyemera kimwe.”

Leta ya Congo yakunze kuvuga ko u Rwanda ruri inyuma y’umutekano mucye wa Congo ndetse irushinja ubushotoranyi bwihishe mu mutwe wa M23, ibintu byamaganiwe kure n’impande zombi.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr.Jean Damascène BIZIMANA, agaruka ku mwuka w’urwango uri muri Congo, yavuze ko ibyo bishobora kugira ingaruka ku baturage b’ibibihugu byombi.

Ati “Iyo urwango rukwizwa, bigira ingaruka nyinshi. Iya mbere ni ingaruka ku mibanire y’abaturage b’ibibihugu byombi. Ni abaturage bahahirana, bavuga Ikinyarwanda kubera amateka yatumye bajya hariya.”

Yakomoje agira ati “Iyo urwango rumaze gukuzwa kugera naho n’Abanye-Congo baba mu mahanga bumva ko umutekano mucye uterwa n’u Rwanda, biba byazanye urwango hagati y’abaturage.

Hagomba gukorwa ibishoboka byose kugira ngo umuryango w’Abibumbye ufate inshingano. Hari ibyemezo byinshi wagiye ufata ariko bidashyirwa mu bikorwa. Ni ngombwa gufata inshingano kugira ngo barengere abicwa bishingiye kuri urwo rwango.”

Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, ishinzwe ibyo gukumira Jenoside, Alice Wairimu Nderitu, iherutse gutangaza ko hatagize igikorwa, muri Congo hashobora kuba Jenoside.

Ni  nyuma yo kugirira uruzinduko muri iki gihugu ku matariki ya 10 kugeza ku wa 13 Ugushyingo 2022.

Wairimu yavuze ko yatewe impungenge n’uburyo imvururu mu Karere k’Ibiyaga Bigari zirushaho gufata indi ntera, mu gihe aka karere ari ko kabereyemo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Rwanda.

Kugeza ubu muri iki gihugu hakomeje kugaragara ibikorwa byibasira abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Leta ya Congo yirengagije  iby’uru rugomo, ishinja umutwe wa M23 n’u Rwanda kugishotora.

TIYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE RW