U Rwanda rwagumye ku murongo warwo ku ntambara ibera muri Ukraine

Ibihugu bya Africa byagaragaje ko byinshi bidashyigikiye intambara Uburusiya bwasoje kuri Ukraine ubu ikaba imaze umwaka wose.

U Rwanda kimwe n’ibihugu byinshi ku isi byatoye byamagana intambara ibera muri Ukraine

Africa ifite ibitekerezo binyuranye kuri iyi ntambara nk’uko byagaragaje mu gutora umwanzuro wamagana intambara.

Mu nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye, ibihugu bibiri bya Africa byiyongereye ku byamagana intambara y’Uburusiya kuri Ukraine.

Madagascar na Sudan y’pfo ubushize byari byifashe ku wa Kane byatoye byamagana intambara y’Uburusiya.

Maroc/Morocco umwaka ushize ntiyari yatoye, ariko na yo mu matora yabaye ku wa Kane yatoye ishimangira umwanzuro wamagana intambara.

Gabon, yahisemo kwifata ubushize yari yatoye yemera umwanzuro, muri rusange ibihugu 14 bya Africa byahisemo kwifata.

Uko Africa yatoye

Kwifata bivuze ko ibi bihugu bitari ku ruhande rw’Uburusiya, cyangwa urwa Ukraine n’ibihugu by’iburayi biyishyigikiye.

Urubuga rwa UN ruvuga ko mu nama usange idasanzwe yok u wa Kane ari bwo hatowe umwanzuro usaba guhagarika intambara.

Muri rusange ibihugu 141 byatoye byemera uriya mwanzuro, ibihugu 7 birawanga ari byo Belarus, Korea ya Ruguru, Eritrea, Mali, Nicaragua, Uburusiya, na Syria.

- Advertisement -

Mu bihugu byifashe harimo Ubushinwa, Ubuhinde na Pakistan.

Igika cya 11 cy’umwanzuro gisaba Uburusiya “guhita, nta mananiza bukura ingabo zabwo ku butaka bwa Ukraine”, kikanavuga ko intambara ihagarara.

U Rwanda kimwe no mu mwaka ushize, rwatoye rwamera umwanzuro wamagana intambara.

Uko ibihugu byatoye

U Rwanda ntirushyigikiye intambara Uburusiya bwasoje kuri Ukraine

UMUSEKE.RW