Guverinoma y’u Rwanda yasohoye itangazo rijyanye n’ibimaze iminsi bikorwa ngo ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo gikemuke, yavuze ko amahanga agifunze amaso ku kuba Congo ikingiye ikibaba umutwe wa FDLR.
Itangazo rivuga ko u Rwanda rwishimira intambwe yatewe mu nama yahuje abakuru b’ibihugu i Addis Ababa ikiga ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Congo, ikanasuzuma ibyakozwe mu gushyira mu bikorwa amasezerano y’i Nairobi n’i Luanda agamije gushakira Congo amahoro.
U Rwanda ruvuga ko rufitiye icyizere ingabo z’umuryango wa Africa y’Iburasirazuba mu gukurikirana ibikorwa byose byemejwe, ndetse no kugenzura ko M23 iva mu bice yafashe.
Ku kibuga ibyo guhagarika imirwano ndetse no kuba M23 yava mu bice yafashe uhereye uyu munsi tariki 28/02/2023 ntabwo ari ko bimeze kuko intambara irakomeje.
Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda rishima ko Umuryango w’Abibumbye, UN, Ubumwe bw’Uburayi na Leta zunze ubumwe za America bishyigikiye inzira y’amahoro ishyirwaho n’ibihugu by’Akarere.
By’umwihariko u Rwanda rwavuze ko rushima ko America mu itangazo iheruka gusohora tariki 22 Gashyantare, 2023 yamaganye amagambo y’urwango kuri amwe mu moko yo muri Congo, ikavuga ku icyurwa ry’impunzi, no kwambura intwaro umutwe wa FDLR.
Gusa, u Rwanda ruvuga ko kuba amahanga yumva ibirego bya Congo ku Rwanda ko ari rwo nyirabayazana ku bibazo byayo, bisubiza inyuma ibyo byose bimaze kugerwaho.
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko Umuryango Mpuzamahanga ukomeje kunanirwa kwamagana Leta ya Congo ikingiye ikibaba umutwe wa FDLR, bigatuma ikomeza kuwuha intwaro no gukorana na wo ku rugamba.
U Rwanda ruvuga ko FDLR ari umutwe w’abajenosideri ndetse unagaba ibitero ku butaka bwarwo ufatanyije n’ingabo za Congo, FARDC.
- Advertisement -
Itangazo rivuga ko bigize ikibazo ku mutekano w’u Rwanda kuko FDLR atari abatagatifu cyangwa umutwe utagize ikibazo uteje, nyamara ahubwo ngo ufite intego yo gufatanya n’ingabo za Congo bigatera u Rwanda.
U Rwanda kandi ruvuga ko amagambo y’u Rwango ku Batutsi muri Congo, ashobora gukurura ubwicanyi bushingiye ku muko, cyane muri iki gihe igihugu kiri mu nzira y’amatora.
Ikindi gikomeye ngo ni ukuba abayobozi, abasivile n’abasirikare bakomeza kuvuga amagambo aganisha ku ntambara, ndetse ubu hakaba imirwano yarubuye birenze ku byemezo byafashwe n’Abakuru b’ibihugu by’Akarere.
Congo ngo yazanye ibikoresho bya gisirikare bigezweho, ndetse irushaho gukorana n’abacanshuro hafi y’umupaka w’u Rwanda.
U Rwanda ruvuga ko kubera iyo mpamvu rwafashe ingamba zikomeye z’ubwirinzi haba mu kirere no ku butaka, ku buryo nta gitero cyizarugabwaho kuko ingabo ziteguye kugisubiza aho kizaba kivuye uko kizaba kimeze kose.
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ishyigikiye ubushake bw’Abakuru b’Ibihugu mu Karere bwo gushaka ibisubizo birambye, harimo n’umwanzuro w’Akanama ka Africa gashinzwe umutekano n’amahoro, wo gukoresha Ikigega cy’Umuryango wa Africa yunze ubumwe kigamije amahoro, mu gushyigikira ingabo z’Akarere.
U Rwanda ruvuga ko rwakomeje gushyigikira umutekano n’ituze by’akarere, ariko ko rutazemera ko umutekano warwo wirengagizwa.
UMUSEKE.RW