Ubu sinkipfuye, mundamukirize Kagame- Ibyishimo by’umukecuru wubakiwe inzu iteye amabengeza

Umukecuru w’imyaka 90 wo mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Nemba ashimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame wakuye u Rwanda mu icuraburindi akarugira igihangange ku rwego Mpuzamahanga.

Bukobwa Therese yashimiye Perezida Kagame umutengamaje mu zabukuru

Ubwo hasozwaga urugerero rw’nkomezamihigo ku rwego rw’Igihugu mu birori byabereye mu  Karere ka Gakenke kuri uyu wa 24 Gashyantare 2023, uyu mukecuru yavuze ko urubyiruko rwatojwe n’Umutoza w’Ikirenga rwamukoreye ibikorwa byo kumusazisha neza.

Ni ibikorwa birimo inzu nziza yubakiwe ndetse n’Inka n’iyayo yagabiwe yise Umugeni, izamufasha kubona amata ndetse n’amafaranga akomoka ku mukamo wayo.

Uyu mukecuru avuga ko ku ngoma za Perezida Kayibanda Gregoire na Habyarimana Juvenal yahuye n’ibizazane byamuviriyemo ubumuga.

Asobanura ko Leta y’Ubumwe n’Ubwiyunge yamukuye mu icuraburindi akisanga mu muryango nta hohoterwa ndetse n’ibikorwa by’iterambere ry’igihugu bikamugeraho.

Bukobwa avuga ko yatunguwe ndetse ashimishwa n’igikorwa cy’urubyiruko rw’Inkomezamihigo icyiciro cya 10 mu Karere ka Gakenke rwamubakiye inzu y’icyitegererezo, akagabirwa Inka nziza n’iyayo.

Ati “Ndamuzirikana (Kagame) uragira ngo hazaze undi? sinamukunda (undi) ntabwo namutora atari Kagame, yampaye amafaranga none ampaye inzu, iyo atahaba bariya bana baje kunyubakira intambara iba yarabamaze.”

Akomeza agira ati “Ndamugaya se ngo ntaho yankuye? ntacyo navuga, umva rero nkunda amata, ndashima Kagame.”

Yashimiye aba buzukuruza bamwubakiye inzu nziza bakamugezaho n’Inka abasaba gukomeza umutima wo kubaka u Rwanda, abifuriza kumenya ubwenge kugira ngo bahore ku ruhembe rwo kurengera Igihugu.

- Advertisement -

Ati “Muzehe yarantengamaje, aba bana ndabifuriza kuzagera ikirenge mucya Perezida Kagame, turamukunda cyane.”

Yakomeje agira ati “Ubu sinkipfuye, mundamukirize Perezida Kagame, Imana imurinde.”

Mugabowagahunde Maurice, ushinzwe ubushakashatsi muri MINUBUMWE avuga ko kubakira Mukecuru Bukobwa ari muri gahunda ya Leta y’u Rwanda y’imiyoborere myiza igamije gushyira umuturage ku isonga.

Ashimira Umukuru w’Igihugu wagaruye Itorero mu Rwanda avuga ko by’umwihariko urubyiruko rutazamutererana muri gahunda z’iterambere ry’Igihugu.

Ati “Uru rubyiruko rwakoze igikorwa gikomeye kandi biteguye kubaka u Rwanda, bagize kandi uruhare mu gutuma Akarere kabo kaza ku isonga.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancile ashimira uru rubyiruko rwitabiriye Urugerero kugeza ku munota wa nyuma, avuga ko bashimira ababyeyi babo babaye hafi.

Ati “Ibyakozwe ni byinshi ariko guhamya umuco w’ubutore birakomeje, ndabasaba kuzahora mugendana uyu muco mukazaba umusemburo wo kwimakaza ubudaheranwa by’Abanyarwanda.”

Guverineri Nyirarugereo yasabye urubyiruko kurangwa n’indangagaciro z’umuco nyarwanda, kurangwa n’ubumuntu, kubaka ubumwe n’ubudaheranwa no gufasha abafite intege nke.

Avuga ko mu Ntara y’Amajyaruguru hakirangwa urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge n’izindi ngeso mbi, asaba abasoje Urugerero kuzaba umusemburo wo gukura bagenzi babo muri iyo mico mibi.

Ati “Muharanire kuba abambere muri byose, nsaba abubakiwe kugira uruhare mukabigira ibyanyu mukabirinda namwe uruhare rwanyu rukagaragara.”

Akarere ka Gakenke niko kaje ku isonga mu kwesa Imihigo aho kahawe Inka y’Ubumanzi.

Mukecuru Bukobwa Therese na Guverineri w’Intara y’amajyaruguru, Nyirarugero Dancila

NDEKEZI JOHNSON / UMUSE.RW mu Gakenke