Ubwanikiro bw’ibigori bwaguye ku bantu bamwe bajyanwa mu Bitaro

Ngoma: Impanuka y’ubwanikiro bw’ibigori mu Murenge wa Rukumbeli yakomerekeyemo abantu, ndetse bamwe bajyanwa kwa muganga.

Ubwanikiro bwagwiriye abagera kuri 20

Ku cyumweru nibwo iyi mpanuka yabaye mu Kagari ka Ntovi, umudugudu wa Ntovi, mu murenge wa Rukumbeli, ku bw’amahirwe nta we impanuka yatwaye ubuzima.

MUGABO Daniel uyobora Umurenge wa Rukumbeli yabwiye UMUSEKE ko ubu kwa muganga hariyo abantu 4, bari kwitabwaho.

Ati “Ariko na bo barimo koroherwa.”

Uwahaye amakuru UMUSEKE yatubwiye ko bamwe mu bagwiriwe n’ubwanikiro bw’ibigori bajyanywe mu bitaro Bikuru bya Kibungo, abandi ku Kigo Nderabuzima cya Rukumbeli.

Nkuriza Michel uyobora Ikigo Nderabuzima cya Rukumbeli yadutangarije ko abagwiriwe n’ubwanikiro bari 20, babiri boherezwa ku Bitaro by’i Kibungo, abandi babiri bari ku Kigo Nderabuzima cya Rukumbeli, ariko na bo ngo bari hafi gusezererwa, 16 bo bahise bajya mu ngo zabo.

Ati “Babanje kugira ikibazo cy’ihungabana, ariko urebye nta kindi kibazo bafite.”

Itangazo rya Guverinoma ku rupfu rw’abantu 11 bishwe n’ubwanikiro bw’ibigori

- Advertisement -

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW