Umugabo akekwaho kwica umugore we “akoresheje icupa”

Rubavu: Ku mugoroba wo ku wa Gatanu umugabo bivugwa ko yishe umugore we bamaze igihe bafitanye amakimbirane nk’uko Ubuyobozi bwabibwiye UMUSEKE.

Ibara ritukura cyane ni mu Karere ka Rubavu

Ubu bwicanyi bwabereye mu Murenge wa Cyanzarwe, Akagari ka Makurizo, Umudugudu wa Gashuha.

Ahagana saa 19h00 z’ijoro ku wa Gatanu nibwo byamenyekanye ko umugabo witwa Mbarushimana Sebikari w’imyaka 33 yishe umugore we witwa Nirere Donatha w’imyaka 31 w’amavuko.

Ildephonse Kambogo, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, yabwiye UMUSEKE ko uriya muryango wari ufitanye amakimbirane ndetse ko ubuyobozi bwari bwaragerageje kubaganiriza.

Ati “Ni amakimbirane bari bafitanye, ubundi inzego zarabegeraga zikabaganiriza, bageraga igihe bagashyamirana, tugira ngo byararangiye, birangiye bicanye umwe aziza undi amakimbirane.”

Mayor Kambogo yabwiye UMUSEKE ko inzego zibishinzwe zigikora iperereza ku buryo uriya mugabo yishe umugore, we kuko yanamaze gutabwa muri yombi, gusa amakuru avuga ko yamwishe akoresheje icupa.

Ubuyobozi buvuga ko uriya mugore yari afitanye abana bane n’uriya mugabo.

UMUSEKE.RW