Umuhanzi Davis D yagonze umumotari

Umuhanzi David Icyishaka uzwi nka Davis D, yakoze impanuka ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, agonga umuntu ukora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu kuri moto.

Agikora impanuka yabanje kwicara yibaza ibimubayeho

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Gashyantare 2023 ku masaha ya mbere ya Saa Sita, ibera mu Akarere ka Kicukiro, mu Murenge wa Gikondo ahazwi nka Sejemu.

Amahirwe yabaye ni uko nta muntu n’umwe wigeze atakariza ubuzima muri iyi mpanuka, ariko hari abakomerekeyemo bidakabije.

Uwari ahabereye impanuka yavuze ko Davis D yagonze iyo moto yari iriho umumotari gusa nta mugenzi ahetse.

Mu kugongwa kwa Motari hangiritse moto ye hamwe n’imodoka y’uyu muhanzi ariko agace gato k’imbere.

Aba bombi nta numwe wagize ikibazo gikomeye nk’uko uwo wabibonye yabitangarije UMUSEKE.

Twagerageje kuvugisha umuhanzi Davis D ku murongo wa Telefone, ariko ntabwo yigeze yitaba Telefone ye igendanwa.

Uyu muhanzi uheruka mu gihugu cy’u Burundi ndetse akaba yaranahagiriye ibihe byiza, yahafatiye amashusho y’indirimbo “Truth or Dare” yakoranye na Big Fizzo.

Moto yangiritse
Ubwo yari i Burundi yahavuye afashe amashusho ya “Truth or Dare” yakoranye na Big Fizzo

UMUSEKE.RW

- Advertisement -