Umukozi w’Imana yaguwe gitumo “yiha akabyizi ku mugore w’abandi”

Musanze: Ku wa Mbere, Umukozi w’Imana, Pasiteri wo mu itorero ADEPR, yafatiwe mu nzu zicumbikira abagenzi (lodge) “yiha akabyizi” ku mugore utari uwe.

Ifoto igaragaza umwambaro w’abihaye Imana

Umugabo w’uyu mugore ni we watanze amakuru ko Pasiteri ari kumusambanyiriza umugore ahitwa “kuri No Stress”.

Byabaye ku wa Mbere tariki 13/02/2023, mu Murenge wa Nyange, Akagari ka Kageshi, umudugudu wa Kivugiza.

Pasiteri watawe muri yombi yitwa Emmanuel afite imyaka 45, akaba akorera Imana ku rusengero rwa ADEPR Vunga, ndetse amakuru avuga ko afite umugore n’umwana.

Uwo bafatanywe ni umugore witwa Chantal w’imyaka 30, akaba afitanye abana 3 n’umugabo we wabafashe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange, Ndayambaje Kalima Augustin yemereye UMUSEKE ko aya makuru ari yo.

Ati “Nibyo koko, abo bantu barafashwe bakekwaho guca inyuma abo bashakanye, bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kinigi.”

Ati “Icyo dusaba abantu ni ukumenya ko guca inyuma uwo mwashakanye bihanwa n’amategeko, kandi binagaragara nabi mu muryango Nyarwanda. Abantu rero bakwiye kubyirinda birinda n’ibihano.”

Umuyobozi asaba abashakanye kwirinda ingeso yo gucana inyuma kuko bihanwa n’amategeko.

- Advertisement -

Yanditswe na BAZATSINDA Jean Claude