Umwe mu bitabiriye Miss Rwanda ageze kure umushinga wo korora ingurube

Gicumbi:  Miss Uwimana Jeannette watorewe ikamba rya Miss Innovation 2022, nk’umukobwa watanze umushinga wo kwinjira mu bworozi bw’ingurube, yakoze urugendoshuri mu kigo VAF, mu rwego rwo gusura aborozi b’ingurube no kumenya amakuru y’ibanze kuri byo.

Miss Uwimana Jeannette yatorewe ikamba rya Miss Innovation 2022

Miss Uwimana Jeannette avuga ko yasuye aborozi bo mu Murenge wa Byumba, akareba uburyo ingurube zororerwa mu biraro zifatwa neza, ashima uburyo akomeje gushyigikirwa n’aborozi b’Ingurube, dore ko mu bihembo yemerewe harimo n’ingurube yahawe n’ikigo VAF (Vision agri business Farm) aho bamwemereye ihaka, mu rwego rwo kumufasha gukabya inzozi afite.

Uyu Nyampinga nyuma yo guhabwa amahugurwa y’uko ubworozi bw’ingurube bushyirwa mu ngiro, yashimye ko yabonye aborozi babigize umwuga ndetse ashimangira ko mu gihe gito cyane ahita atangira ubworozi bwe kuko ibikorwa byo gutegura aho azororera bigeze ku musozo.

Yagize ati: “Nshimishijwe n’uko nshigikiwe n’ikigo VAF. Bamfashije gukora umushinga wanjye, nshaka gukora ubworozi bw’ingurube, ngatangirira aho ntuye, nyuma ngakomeza kwagura ahantu bitewe n’uko zororoka.”

Miss Uwimana Jeannette avuga ko umushinga we nutera imbere yifuza gufasha abafite ubumuga, ndetse akaba yabasabye kugerageza kwitinyuka nk’uko na we yabigenje.

Yavuze ko yumva yazagera ku bikorwa nk’iby’ikigo VAF kimufasha mu mushinga we, akumva ko azorora kijyambere.

Miss Uwimana Jeannette umushinga we, azawukorera mu Karere ka Nyanza, mu murenge wa Busasamana, akagari ka Nyanza, mu mudugudu wa Gakenyeri A.

Miss Uwimana Jeannette ubwo bamwerekaga mu gitabo uko ubworozi bw’ingurube bukorwa

Ashima ko yahawe amahugurwa n’ikigo VAF gikora ubworozi bw’ingurube zigezweho, aho yahuguwe uburyo ingurube zigaburirwa hagendewe ku ngano n’imyaka iba ifite, uburyo itegurirwa ikiraro, kumenya ibyo wayigaburira ntibigire ingaruka ku buzima bwayo, ndetse n’uburyo ishobora kuba yarya ibikomoka ku matungo, nk’indagara, amafi, amata bikarushaho kongera ubuzima n’imikurire yayo.

Shirimpumu Jean Claude, Umuyobozi wa VAF akaba ahagarariye aborozi b’ingurube mu gihugu, ashimangira ko Miss Uwimana bamwemereye ingurube ihaka nk’igihembo, ndetse ko ariyo mpamvu batangiye kumufasha gukora ingendoshuri ngo bamwigishe uburyo bwo korora kinyamwuga.

- Advertisement -

Yagize ati: “Muri VAF twamwemereye ingurube ihaka, ubu turi kumwereka uburyo aborozi b’ingurube bagitangira babikora, namara gutunganya aho kororera turayimujyanira mu kiraro, twiteguye gukomeza gufatanya na we tukamushyigikira dukurikirana uko yorora.”

Ikigo VAF cyemereye Miss Uwimana Jeannette ingurube ihaka

UMUSEKE.RW i Gicumbi