Ibibera muri Congo bibangamiye Ubumwe bw’Abanyarwanda-Dr Bizimana

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. BIZIMANA Jean Damascène yagaragaje ko imvugo z’ibinyoma n’urwango byigishwa Abanyekongo bibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda.

Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene mu nama y’umushyikirano

Ibi Dr. BIZIMANA Jean Damascène yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, tariki 28 Gashyantare mu 2023 mu nama y’Umushyikirano.

Yagaragaje ko mu gihe u Rwanda rutera intambwe ruhashya ingengabitekerezo ya Jenoside, rwubaka ubumwe bw’abanyagihugu, rukomwa mu nkokora na gahunda zo gukwirakwiza mu Karere no mu mahanga imvugo z’urwango, ibinyoma n’ubwicanyi byibasira Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, cyane cyane Abatutsi.

Ni imvugo zirimo abavuga ko umutwe wa M23 ukomoka mu Rwanda winjiye muri Congo ugamije gusahura amabuye y’agaciro ya Congo. Ashimangira ko M23 ari abanye-Congo n’ubutegetsi bwa Congo bubizi neza.

Yavuze ko hari abitwikira imvugo ya Balkanization na Empire Hima-Tutsi bazikoresha babeshya ko Abahima n’Abatutsi bafite umugambi wo kwigarurira u Rwanda, Uganda na Kongo.

Imvugo zirimo Wanyarwanda warudiye kwawo na Watusi warudiye kwabo zigamije kuyobya zerekana ko abatotezwa muri Congo ari Abanyarwanda.

Hari ngo n’imvugo ya “Nyoka asikuume” bakoresha bagereranya Umunyecongo w’Umututsi nk’inzoka nk’uko byakoreshejwe imyaka myinshi mu Rwanda bita Abatutsi inzoka bagamije kubambura ubumuntu.

Dr Bizimana yagarutse kandi ku mvugo y’Ikinyarwanda “Ubwenge” ikomeje gusakara ku mbuga nkoranyambaga yahinduwe igisobanura aho abayikoresha “bemeza ko abanyarwanda ari indyarya.”

Minisitiri Bizimana avuga ko muri Congo urwango n’ubwicanyi bikorwa ku mugaragaro, amahanga n’ingabo za
MONUSCO barebera, nkuko byari byifashe mu Rwanda hagati ya 92 na 94.

- Advertisement -

Ati “Ingengabitekerezo y’urwango iri muri Kongo, ni kimwe n’iyari mu Rwanda mu 1992- 1994, hategurwa Jenoside yakorewe Abatutsi, bikaba bikwiye kuduhwitura mu kurengera ukuri kw’igihugu cyacu.”

Yagaragaje ko ibinyamakuru rutwitsi n’imvugo z’abanyepolitiki muri RD Congo bibangamiye ubumwe bw’abanyarwanda n’imibanire n’abaturanyi kuko ikinyoma iyo gihora gisubirwamo hari abagifata nk’ukuri.

Minisitiri Bizimana yavuze ko kuba Kongo ifatanya na FDLR irenze ku byemezo mpuzamahanga ntiyamaganwe ari ikibazo kibangamiye ubumwe bw’abaturage b’Akarere n’umudendezo wabo.

Yavuze ko hakenewe gukomeza ibiganiro bya “Ndi Umunyarwanda” mu Gihugu no mu mahanga mu nzego zose.

Minisitiri Dr Bizimana yibukije Abanyarwanda ko badakwiriye kurebera abasebya igihugu n’ubuyobozi bwacyo ko bakwiriye guhangana n’ibinyoma bishyigikirwa na bamwe mu banyamahanga.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW