Abakomando 100 b’Abarundi bambariye guhagarika M23

Abakomando 100 b’Abarundi nta gisibya kuri uyu wa Gatandatu baragera ku kibuga cy’indege cya Goma muri Kivu ya Ruguru aho bari buhite bajya gufunga inzira zose zakwinjiza umutwe wa M23 mu Mujyi wa Sake uri mu bilometero bicye na Goma.

Abarundi bategerejwe i Goma kuri uyu wa gatandatu

Aba basirikare barajya muri Congo mu bikorwa byo gufatanya n’iza EAC bigamije kurwanya imitwe imaze iminsi ica ibintu mu Burasirazuba bwa kiriya gihugu.

Amakuru UMUSEKE ukura i Bujumbura avuga ko aba basirikare ari intoranywa bafite ubuhanga budasanzwe bigishijwe bwo gutsinda umwanzi mu gihe gito.

Ngo ni abasirikare bamaze iminsi bahabwa imyitozo yo kurwanira mu misozi idateyeho amashyamba isa neza n’iyo muri Teritwari ya Masisi boherejwemo.

Bakigera i Goma, amakamyo ya gisirikare abategerereje ku kibuga cy’indege cya Goma arahita aberekeza mu nkengero z’umujyi wa Sake ugerwa amajanja na M23.

Amakuru avuga ko aba basirikare badasanzwe atari indorerezi nk’uko byashinjwe abasirikare ba Kenya bamaze amezi muri Kivu ya Ruguru.

Taliki 09, Gashyantare, 2023 i Nairobi habereye inama yahuje Abagaba bakuru b’ingabo zigize umutwe w’Afurika y’i Burasirazuba woherejwe muri DRC bigabanyije ibirindiro mu gihe M23 yashyira intwaro hasi ku bushake cyangwa yakwinangira ku masezerano yo guhagarika imirwano.

Mu myanzuro yabo bemeranyije ko buri gihugu( uretse Sudani y’Epfo izafatanya na Kenya) gihabwa ahantu hacyo kigomba gukorera ibikorwa bya gisirikare.

Umwe mu myanzuro yahafatiwe uvuga ko ingabo z’u Burundi zizakorera Sake, Kirolirwe na Kitshanga, usibye Sake ahandi hose M23 yahirukanye ingabo za Leta ya Congo n’imitwe bafatanyije irimo FDLR.

- Advertisement -

Kenya yoherejwe i Kibumba, Rumangabo, Tongo na Kishishe, Uganda izakorera i Bunagana, Kiwanja, Rutshuru n’i Mabenga.

Sudani y’Epfo yahawe kuzakorana n’ingabo za Kenya muri Rumangabo.

Iyo myanzuro y’Abagaba b’ingabo yavugaga ko M23 itagomba kurenza ku wa 28 Gashyantare 2023 itarava muri ibyo birindiro.

Abanyecongo bamaze iminsi bamagana ingabo za EAC zimaze iminsi muri kiriya gihugu ziyobowe n’umunya Kenya, bavuga ko zaje mu butembere zidahangana na M23.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW