Abanyeshuri bashya baje kwiga muri IPRC Huye biyemeje guhanga udushya

Abanyeshuri bashya baje kwiga muri Kaminuza ya IPRC Huye biyemeje guhanga udushya, babivuze mu gutangiza icyumweru cyo kwinjiza intore mu zindi kizwi nka “Induction and orientation week”.

Abanyeshuri bashya bavuze ko biyemeje kurangwa n’ikinyabupfura

Ni gahunda yatangijwe mu mwaka wa 2015 nyuma y’itorero ryabereye i Gabiro ryari ryahuriyemo abayobozi ba Kaminuza n’abarimu aho basanze umunyeshuri uza kwiga kenshi ashobora kudafatwa neza, abarezi bagasinya imihigo yo kwiyemeza ko umunyeshuri mushya uzajya uza kwiga muri kaminuza mu wa mbere azajya yakirwa neza, akabanza akamenyerezwa.

Ibi ngo ni ukugira ngo yisange mu bandi afatwe neza, bitandukanye n’uko mbere iyo umunyeshuri yazaga muri kaminuza yashoboraga gufatwa nabi, ariko ubu ashobora kwakirwa neza.

Bamwe muri aba banyeshuri bashya baje kwiga muri IPRC Huye bavuga ko biyemeje kuzarangwa n’imyitwarire myiza ndetse bakarangwa no guhanga udushya.

Ndayizeye Chance umunyeshuri waje kwiga ishami ry’amashanyarazi yagize ati “Igihugu cyacu kiri mu nzira y’amajyambere  bityo kikaba hari aho gishaka kugera njyewe ndashaka gukora ‘robbot’ ishobora kwifashishwa mu nganda kugirango igihugu cyacu dukomeze kugifasha gutera imbere.”

Mugenzi we witwa Mbabazi Sonia waje kwiga mu ishami ry’ubwabatsi nawe yagize ati “Ubu ngiye gukora ntikoresheje kuburyo nzasohoka nkenewe ku isoko ry’umurimo maze bikananyorohera guhanga udushya.”

Umuyobozi wa IPRC Huye Lt.Col.Dr. Barnabé  asaba abaje kwiga muri kaminuza ari bashya kugira ikinyabupfura.

Ati “Ibintu byose biyoborwa n’ikinyabupfura cyane urubyiruko rw’iki gihe rukunda kwishora mu biyobyabwenge barasabwa kwiga kugirango imyigire  izabe ariyo kabando k’iminsi kabafasha kwigirira akamaro kuko igihugu kirashaka abana babahanga bazabagirira akamaro bafite ikinyabupfura.”

Kugeza ubu mu ishuri rya IPRC Huye bamaze kwakira abanyeshuri bashya 635 bashobora kwiyongera baje kwiga mu mushami atandukanye ariyo ubwubatsi, amashanyarazi n’ayandi biteganyijwe ko icyumweru cyatangijwe cyo kwinjiza intore mu zindi taliki ya 28 Gashyantare 2023 kizasozwa taliki ya 03 Werurwe 2023.

- Advertisement -
Ubuyobozi bwa IPRC Huye bwasabye abanyeshuri kwiga bakazavamo abahanga bafite ikinyabupfura kuko aribyo igihugu kibitezeho

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Huye