Abarangije amasomo muri Hanika Anglican Integrated Polytechnic basabwe gutanga akazi

Nyanza: Mu muhango wo kwishimira ko basoje amashuri muri Kaminuza ya HAIP iherereye mu karere ka Nyanza, abayasoje basabwe gutanga akazi.

Abanyeshuri basoje amasomo bahise banahabwa impanyabushobozi zabo

Ni ku nshuro ya kabiri ishuri rya Hanika Anglican Integrated Polytechnic (HAIP) ryigisha imyuga n’ubumenyingiro ritanze impanyabushobozi.

Ubuyobozi bw’iri shuri bushishikariza abarangije ayo masomo kwihangira imirimo ndetse bikanaborohera gutanga akazi ku bandi.

Nyiricyubahiro Musenyeri wa Diyoseze ya Shyogwe akanaba na Chancellor wa Kaminuza ya HAIP, Kalimba Jered avuga ko kuba bafite abarangije muri iyi kaminuza bize imyuga n’ubumenyingiro ari impano ikomeye baba bahaye igihugu

Yagize ati “Umuntu urangije imyuga aba agiye gushinga imishinga ikomeye kandi tunamusaba gutanga akazi, akanabera imigisha igihugu n’itorero ryacu ndetse n’umuryango nyarwanda.”

Ubuyobozi bwa kaminuza bwasabye abarangije guhanga imirimo bagatanga akazi

Abarangije muri iyi kaminuza barangije mu mashami atatu ariyo ubwubatsi, ubukanishi bw’imodoka n’ikoranabuhanga.

Karuranga Gaetan warangije mu ishami ry’ubukanishi bw’imodoka yavuze ko ubu icyo ashyize imbere ari ukwihangira imirimo

Ati “Iyo wize muri HAIP biba byakorohera gushinga igaraje ryawe kuko uba uzi ibyo gukanika imodoka  bityo bikanatuma waha akazi abandi ubu rero njye nibyo ngiye gushyiramo imbaraga.”

Rukundo Jean Bosco wasoje amashuri ye mu shami ry’ubwubatsi na we yagize ati “Ubundi njye nsanzwe nkora naje hano kongera ubumenyi ariko ubu ngiye gushyira mubikorwa gucuruza ibikoresho by’ubwubatsi kuburyo bizatuma shyiramo n’abakozi bankorera.”

- Advertisement -

Pasitori Karasira Prosper Principle wa HAIP avuga ko ishuri ayoboye ryibanda ku myuga n’ubumenyingiro.

Ati “Tubona ko imyuga n’ubumenyingiro n’amasomo agirira abantu akamaro mu buryo burambye kuko abantu bize ibindi bashobora kubura akazi ariko umuntu wize imyuga n’ubumenyingiro neza yihangira imirimo akaba yatanga akazi yewe akaba yanagahabwa byoroshye kandi ni nagahunda y’igihugu kandi dushyigikira gahunda y’igihugu cyacu.”

Igihugu cy’u Rwanda gishyize imbaraga mu guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro byibura kuburyo 60% bagomba kwiga imyuga n’ubumenyingiro.

Kaminuza ya Hanika Anglican Integrated  Polytechnic (HAIP)  imaze imyaka  itatu ishinzwe ni ku nshuro ya kabiri ritanze impanyabushobozi aho abanyeshuri 74 aribo bazihawe ni mu gihe umwaka ushize kuko bwari ubwa mbere abahawe impanyabushobozi bari 30 bitewe n’ubuhanga mubyo bigisha abanyeshuri bakaba bakomeje kwiyongera aho bigisha mu mashami y’ubwubatsi, ubukanishi bw’imodoka n’ikoranabuhanga.

Abanyeshuri bahize abandi mugutsinda amasomo neza bahembwe
Abanyeshuri basoje amasomo bafashe ifoto y’urwibutso n’ubuyobozi bwabo

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza