Amavubi ashobora guterwa mpaga

Bitewe no gukinisha umukinnyi bivugwa ko yari afite amakarita abiri y’umuhondo, Amavubi ashobora guterwa mpaga n’ikipe ya Bénin.

Amavubi ashobora guterwa mpaga

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Bénin, Grenit Rohr, ahamya ko Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane wa Afurika, CAF, ikwiye gukoresha ubutabera igahana u Rwanda rwakinishije umukinnyi wari wujuje amakarita abiri y’umuhondo.

Uyu mutoza yavuze ko Muhire Kevin yakinnye afite amakarita abiri y’umuhondo, kuko imwe yayiboneye ku mukino wa Sénégal ubanza, indi ayibonera ku wa Bénin ubanza ubwo u Rwanda rwanganyaga igitego 1-1.

Mu gihe aya makuru yaba ari impamo, u Rwanda rwaterwa mpaga nk’uko amategeko ya CAF abigena.

Gusa amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko ushinzwe ubuzima bw’Amavubi bwa buri munsi, Jackson, yavuze ko ku rutonde CAF yahaye u Rwanda rw’abatemerewe gukina, ruriho Hakim Sahabo wenyine.

Andi makuru akavuga ko hashobora kuba harabayeho kwibeshya ku ikarita y’umuhondo iri kwitirirwa Muhire Kevin bivugwa ko yaboneye i Dakar muri Sénégal.

UMUSEKE.RW