Ange Kagame yatashye ubukwe bwa Kelly wamamaye ku mbuga nkoranyambaga

Ange Kagame yatashye ubukwe bwa Uwineza Kelly ubarizwa mu itsinda rya Mäckenzies ryamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera uburanga n’ikimero cy’abakobwa barigize barimo na Miss Rwanda 2020 Ishimwe Naomie.

Ange Kagame yatashye ubukwe bwa Uwineza Kelly

Uwineza Kelly yasezeranye mu mategeko n’umusore bakundana w’umusirikare witwa Nsengiyumva David ufite ipeti rya 2nd Lt mu gisirikare. Umuhango wo gusezerana wabereye mu mujyi wa Kigali, mu murenge wa Kinyinya.

Ubukwe bwabo bwitabiriwe n’inshuti z’umuryango hamwe n’abandi bakobwa bagize itsinda rya Mäckenzie harimo na Miss Rwanda Ishimwe Naomie.

Invitation y’ubukwe bwabo yerekana ko buzaba taliki ya 24 Werurwe 2023. Uyu musore wegukanye Kelly uretse kuba ari umusirikare asanzwe ari n’umukinnyi mu ikipe ya APR BBC.

Uwineza Kelly abaye umukobwa wa kabiri mu bagize Mäckenzie ukoze ubukwe nyuma ya Pamela Uwase.

Itsinda rya Mäckenzie ryamenyekanye cyane ku rubuga rwa Instagram, ubwo aba bakobwa batanu bagendaga bifata amashusho bari kubyina cyangwa basubiramo indirimbo z’abahanzi ubundi bakabyerekana.

Abantu bakomeje gukunda ibyo bikorwa byabo abahanzi mpuzamahanga bakajya bishimira uko basubiramo indirimbo zabo batangira no guhabwa ibiraka byo kwamamaza kubera abantu benshi babakurikira.

Uwineza Kelly yasezeraniye mu murenge wa Kinyinya
Abo muri Mackenzie batashye ubukwe bwe
Abakobwa bagize itsinda rya Mackenzies
Aba bakobwa nyuma yo kubaka izina bashinze inzu y’imideli