Ba rwiyemezamirimo bahishuriye ibanga ry’ubukire abiga muri IPRC Tumba

Abiga mu ishuri rya IPRC Tumba, basabwe kwihangira imirimo nka kimwe mu bizahindura imibereho, bagirwa inama yo kurangwa n’ikinyabupfura.
Abanyeshuri babonye umwanya wo kumurika imishinga yabo

Ibi babisabwe kuwa 22 Werurwe 2023, ubwo muri iri shuri habaga umunsi wahariwe guhuza ba rwiyemezamirimo n’abanyeshuri, no kumurika ibikorwa byabo, hagamijwe kurushaho gusangiza ubumenyi n’amahirwe(Career fair and innovation Award 2023 ).

Ni umunsi waranzwe no kumurika ibikorwa by’abanyeshuri biga tekiniki no guhemba imishinga ihiga iyindi.

Sina Gerard nk’umwe muri ba rwiyemezamirimo, yasangije ubunararibonye abanyeshuri, ababwira ko ibanga ryo gutera imbere rihishwe mu kurangwa n’ikinyabupfura muri sosiyete.

Uyu rwiyemezamirimo ubizobereyemo avuga ko ari iby’ingenzi kurangwa n’imyitwarire myiza ku isoko ry’umurimo.

Ati” Ikingenzi ni uguca bugufi, ukubaha, ukagira ikinyabupfura,ubundi ugakora ikintu ntawe ukwirukansa,byose birashoboka nyuma y’igihe gito nawe ugatangira kwangaja abandi banyeshuri, ugatanga akazi, ugatanga umusoro, ugateza imbere igihugu cyawe no ku Isi yose.”

Sina Gerard avuga ko abanyeshuri badakwiye gusiga Isi nk’uko bayisanze ahubwo bakwiye kugira impinduka nziza muri sosiyete.

Umuyobozi mu kigo cy’Ubufaransa gishinzwe iterambere, ushinzwe uburezi muri TVET na Siporo muri ibyo bigo, Aurerie Karl, avuga ko bateye inkunga y’ arenga miliyoni 56£ mu burezi bw’u Rwanda.

Iyi nkunga iri muri Rwanda Polytechnic na Rwanda TVET Board ndetse ko bafite imishinga yo guteza imbere Siporo yo mu mashuri.

Agaruka kuri gahunda yo guhuza ba rwiyemezamirimo n’abanyeshuri yagize ati” Inzego z’abikorera zigomba guhura n’abanyeshuri ku mashuri. Uyu munsi turishimira ko IPRC Tumba yateguye iyi gahunda, kuko ifungurira imiryango ba rwiyemezamirimo.”

- Advertisement -

Akomeza agira ati” Iyi ni intambwe ya mbere, abanyeshuri, abakozi b’ikigo ndetse n’abikorera bicaye hamwe basangizanya amakuru.”

Umuyobozi wa IPRC Tumba, Eng Mutabazi Rita Clemence, avuga abanyeshuri badakwiye gucika intege mu byo bakora, bakarangwa no kumenya neza ibyo bize kandi bakihangira umurimo.

Ati” Turabasaba kwihangira umurimo, ibanga ry’akazi nta rindi, ni ukwihangira umurimo. ubu isi turiho uyu munsi, mu Rwanda ibintu byinshi turabikeneye, [..] , twese turi isoko ntabwo yabura aho agurisha ikintu azi. Icyo mbagiraho inama ni uko ikintu yize, azi gukora, akimenya neza ku buryo aba ari we ushakishwa ku isoko ry’umurimo, ubundi ntacike intege. Uyu munsi ashobora kuba adafite ako kazi, ariko dufite ingero z’abantu bagiye bihangira imirimo kandi bakaba babirimo n’uyu munsi.”

 Amahirwe ku banyeshuri…

Bamwe mu banyeshuri bo bavuga ko kubahuza n’abakoresha bibafungurira imiryango.

Umukundwa Isimbi Gislaine yiga mu mwaka wa Gatatu ,Ingufu zisubira(Renewable Energy). We n’abagenzi be bahawe igihembo cyingana na Miriyoni 1.5Frw  cy’uko bakoze umushinga wo gukora amashanyarazi aturuka ku zuba yakwifashishwa mu guteka.

Uyu agira inama bagenzi be kugana ishuri kuko ariryo shingiro ry’ubukungu n’iterambere.

Ati” Inama twabagira ni uko baza bakwiga. IPRC ni ahantu ushobora kuza kwiga, ukagira byinshi wageraho. Ugatekereza kandi ngo ni nsoza bizagenda gute.”

Usibye gusangiza amakuru hagati y’abanyeshuri n’abikorera, hanasinywe amasezerano y’ubufatanye hagati ya IPRC TUMBA  ndetse n’abikorera.

Hanashimiwe abafatanyabikorwa batandukanye bagira uruhare mu burezi bwa IPRC, bahabwa Certificat.

Umushinga wahize indi wahembwe Miliyoni 3
Umuyobozi wa IPRC Tumba yasabye abanyeshuri kwihangira umurimo mu gihe baba basoje amasomo
TUYISHIMIRE RAYMOND /UMUSEKE.RW i Rulindo