REG BBC yerekeje muri Sénégal

Ikipe ya REG Basketball Club yafashe indege yerekeza i Dakar muri Sénégal, aho igiye gukina imikino ihuza amakipe yegukanye ibikombe iwayo.

REG BBC yerekeje muri Sénégal mu mikino ya BAL

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, tariki 7 Werurwe 2023, Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu ishinzwe Ingufu (REG BBC), yerekeje i Dakar muri Sénégal, aho igiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Basketball Africa League [BAL].

Iyi kipe ihagarariye u Rwanda, iri mu itsinda rizakina icyiswe Sahara Conference kuva tariki 11 Werurwe 2023.

Ikipe yahagurukanye abakinnyi 12 n’abatoza babiri.

Abakinnyi bajyanye n’ikipe: Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson, Shyaka Olivier, Niyonkuru Pascal, Ntore Habimana, Hagumintwali Steve, Ndizeye Ndayisaba Dieudonné [Gaston], Muhizi Prince, Umuhoza Jean de Dieu, Adonis Filer Jovon, Pitchou Manga Kambuy, Thomas Cleveland na Graham Delwan. Abatoza ni Dean Murray na Mwiseneza Maxime Marrius umwungirije.

REG BBC iri kumwe mu itsinda na AS Douane [Sénégal], ABC Fighters BBC [Côte d’Ivoire], Stade Malien [Mali], US Monastir [Tunisie] na Kwala Farcon [Nigeria].

Iyi kipe ihagarariye u Rwanda izakina umukino wa mbere ku Cyumweru tariki 12 Werurwe 2023.

US Monastir BBC ibitse igikombe giheruka, yegukanye itsinze Zamalek BBC ku mukino wa nyuma.

Mwiseneza Maxime [wambaye umupira utukura] yajyanye na REG BBC
Pitchou Manga Kambuy yitezweho kuzafasha ikipe ye
Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson yajyanye na REG BBC yahozemo
Minisitiri Munyangaju Aurore yabanje gusura REG BBC mbere yo kujya muri BAL

UMUSEKE.RW

- Advertisement -