Bienvenue mu bakinnyi bo kutarenza ingohe mu Amavubi

Mu gihe habura igihe gito ngo umutoza mukuru w’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Carlos Alós Ferrer ahamagare abakinnyi bagomba kuzakina imikino ibiri ya Bénin, rutahizamu wa Kiyovu Sports, Mugenzi Bienvenue ari mu Banyarwanda bakomeje kwitwara neza imbere mu gihugu.

Mugenzi Bienvenue ari mu Banyarwanda bakomeje kwitwara neza

Biteganyijwe ko muri iki Cyumweru hazahamagarwa abakinnyi bazifashishwa mu ikipe y’Igihugu Amavubi, mu mikino u Rwanda ruzahura na Bénin mu gushaka itike yo kuzajya mu gikombe cya Afurika umwaka utaha.

Mu mboni aza benshi mu bakurikiranira hafi umupira w’amaguru mu Rwanda no gukurikirana abakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze y’Igihugu, bagaruka ku mazina Ferrer adakwiye kurenza ingohe.

Muri abo bakinnyi, harimo na rutahizamu wa Kiyovu Sports, Mugenzi ukomeje kuyifasha akayihesha amanota akomeye.

Uyu musore aganira na UMUSEKE, yavuze ko akomeje gukora cyane ngo arebe ko umutoza w’Ikipe y’Igihugu yazamutekerezaho mu mikino iri imbere.

Ati “Njye icyo nkora ni ugukomeza gukora cyane. Igisobanuro cya rutahizamu ni ugutsinda. Njye ngerageza gufasha ikipe yanjye ariko nanjye ntiretse. Ikindaje inshinga ni ugukora cyane ngo ndebe ko umutoza w’ikipe y’Igihugu yantekerezaho. Reka ntegereze ndebe ariko nzakomeza gukora cyane.”

Kugeza ubu Mugenzi afite ibitego icyenda. Amaze gutanga imipira ivamo ibitego, itanu.

Uyu rutahizamu ari mu mpera z’amasezerano ye kuko azarangirana n’umwaka w’imikino 2022/2023, ariko ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatangiye kumuganiriza ngo ikipe ibashe kumugumana.

Mugenzi yaherukaga guhamagarwa mu Amavubi yakinnye imikino ya gicuti na Sudan

UMUSEKE.RW

- Advertisement -