Umuhanzi w’Umurundi Saidi Brazza wamenyekanye cyane mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Yameze amenyo, “Twiganirira”, “Burikukiye” n’izindi yitabye Imana ku myaka 48.
Saidi Brazza yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa 23 Werurwe 2023 nk’uko umwe mubo mu muryango we yabibwiye UMUSEKE.
Avuga ko Saidi Brazza yari arwariye mu bitaro “KIRA” aho abenshi bazi cyane ku izina ryo “Kwa Moise” kurya Muyinga mu Ntara ya Ngozi.
Saidi Braza yaririmbye indirimbo zakunzwe na benshi by’umwihariko indirimbo idasanzwe ku gihugu cy’Uburundi ishimagiza ubwigenge bw’icyo gihugu yise “Burikukiye”.
Uyu muhanzi yatangiye kuririmba afite imyaka 16 mu 1990 ubwo indirimbo ye ya mbere yabashaga gutambuka kuri Televiziyo y’Igihugu cy’Uburundi.
Ni umuhanzi wafatwaga nk’inararibonye mu muziki w’u Burundi aho yakoraga indirimbo zo gutsimbataza amaho, kuvugira rubanda rugufi, abana bo mu muhanda, uburenganzira bw’umugore n’izindi zishishikariza Abarundi kwiteza imbere.
Yakunze kuba mu Rwanda dore ko ababyeyi be bavukiye mu Rwanda bakaza guhungira mu Burundi ubu bakaba barashaje, we yakuriye mu Burundi ari naho yamenyekaniye cyane mu muziki.
Saidi Braza asize abana bane barimo Prince Kim wiga muri Kaminuza i Bujumbura, Sadi w’imyaka 17 na Ineza Maya umukobwa w’imyaka 15 uba i Ngozi ndetse na Iwacu Noah uba ku mugabane w’Ubulayi yabyaranye n’umuzungukazi.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW