Mu gihe abemera Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza bitegura izuka rye, Itsinda rya Emmas & Salem ryashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo bise “Inkuru Nziza” yinjiza abakristo mu bihe bya Pasika.
Pastor Emmanuel Rwagasore (Emmas) ni umushumba w’Itorero New Jerusalem Ministries riherereye muri Canada mu mujyi wa Edmonton kuva mu Ukwakira 2020 akaba akorana indirimbo n’umugore we mu itsinda bise Emmas & Salem.
Mu ndirimbo nshya “Inkuru Nziza” yagiye hanze ku wa 29 Werurwe 2023 yitsa ku ntsinzi Umwami Yesu yakuye ku musaraba i Gologota maze abamwemera bose babona imbabazi zidacagase.
Ni nyuma y’iminsi badashyira hanze indirimbo nshya kubera akaruhuko bari barihaye nyuma yo kwibaruka umwana w’umuhungu bise Ian.
Inyikirizo igira iti “Mutege amatwi mbabwire inkuru nziza, Umwami Yesu yaratsinze i Gologota niho nababariwe, i Gologota niho yambohoreye.”
Mur iyi ndirimbo bashimangira ko urupfu atari icyaha kuko Yesu Kristo imitwaro yose yayikuyeho n’uko ahindura urupfu ubusa kubizera.
Emmas & Salem bavuga ko igitekerezo cy’indirimbo inkuru nziza cyakomotse mu gitabo cy’Abafilipi 2:6-8 handitse ngo ” Uwo nubwo yabanje kugira akamero k’Imana, ntiyatekereje yuko guhwana n’Imana ari ikintu cyo kugundirwa, ahubwo yisiga ubusa ajyana akamero k’umugaragu w’imbata, agira ishusho y’umuntu, kandi amaze kuboneka afite ishusho y’umuntu. Yicisha bugufi, araganduka ntiyanga no gupfa ndetse urupfu rwo ku musaraba.”
Bavuga ko “Iyo turi bazima, tur’AbaKristo. N’iyo dupfuye, tur’abe. Kubaho ni Kristo no gupfa ni Kristo.”
Uyu muryango umaze gukora indirimbo zirimo “Nimuze”, “Mube maso”, “Isengesho/Ndashaka”, “Mana humura”, “Imigambi yawe”, “Mana yo kwizerwa”, “Cana umuriro”, “Nkiriho” bakoranye na Adonis, “Ushimwe” na Nice Ndatabaye, n’Inkuru nziza baherutse gushyira hanze.
- Advertisement -
Reba hano Inkuru Nziza by Emmas & Salem
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW