Dr Utumatwishima yagizwe Minisitiri w’urubyiruko

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagize Dr Utumatwishima Abdallah Minisitiri w’Urubyiruko asimbuye kuri uwo mwanya Rosemary Mbabazi wayiyoboye kuva mu 2017.
Dr Utumatwishima yahawe kuyobora Minisitere y’urubyiruko

Ni mu gihe Busabizwa Parfait wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko.

Dr Utumatwishima yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ibitaro bya Rwamagana.

Ni umuhanga mu kubaga, aho yakoze igihe kigera ku myaka ibiri mu bitaro bya Ruhengeri abaga abantu bafite ibibyimba bifata mu muhogo ku buryo bishobora kuvamo Cancer.

Azwiho kugira ubutumwa bukangurira urubyiruko gukunda igihugu.

Uyu mu Ihuriro igihango cy’Urungano muri Gicurasi 2021, yatanze ubutumwa ku rubyiruko busaba kwirinda amacakubiri no kugendera kure ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yarangije muri Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa 2009. Yabonye Masters mu bijyanye n’ubuvuzi rusange mu 2016 ayikuye muri Kaminuza ya Manchester Metropolitan.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW