EAPCCO: Abakinnyi barenga 1000 bategerejwe i Kigali

Mu marushanwa ahuza Abapolisi bo mu Muryango wa Afurika y’i Burasirazuba, EAPCCO, azabera i Kigali mu Rwanda, Abapolisi barenga 1000 bitezwe kuzayitabira.

Hasobanuwe byinshi ku irushanwa rya EAPCCO

Kuri uyu wa Gatanu ni bwo hatangajwe gahunda yose ijyanye n’iri rushanwa rizabera mu Rwanda guhera tariki 21-27 Werurwe 2023. Hasobanuwe byinshi kuri iri rushanwa ryitezwe kuzasiga imidari myinshi mu Rwanda, rizaba rigiye gukinwa ku nshuro ya Kane.

Byitezwe ko hazakinwa imikino 13 izahuriramo abakinnyi 1250 bazaba baturutse mu Bihugu umunani.

Mu bihugu 14 byibumbiye muri aka Karere, umunani ni byo byemeje ko bizitabira iri rushanwa rihuza Abapolisi hagamije kurwanya Ibyaha byambukiranya imipaka.

Ibihugu bizitabira birimo u Rwanda, u Burundi, Uganda, Tanzania, Kenya, Sudan, Sudan y’Epfo na Éthipie. Imikino iteganyijwe kuzakinwa irimo umupira w’amaguru, Basketball, Volleyball, Beach Volleyball, Handball, Boxing, Taekwondo, Karate, Judo, Netball, umukino wa Darts, gusiganwa ku maguru no Kumasha.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP JB Kabera na Komiseri muri Polisi Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’Abaturage, CP Bruce Munyambo, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku Cyicaro gikuru cya Polisi, Kacyiru, basabye Abanyarwanda kuzaza gushyigikira ikipe z’Igipolisi cy’u Rwanda.

Bati “Turasaba Abanyarwanda kuzaza kwirebera iyi mikino bakanashyigikira Polisi y’Igihugu cy’u Rwanda. Kuyireba nta kindi kiguzi bisaba uretse ubushake gusa.”

CP Bruce Munyambo yavuze kandi ko aya marushanwa ategurwa mu rwego rwo gushimangira ubufatanye na Polisi zo mu bindi bihugu.

Ati “Ni ugushimangira ubufatanye n’ibindi bihugu biciye muri Polisi, kugira ngo turwanye Ibyaha Ndengamupaka binyuze muri Siporo kuko Siporo ikurikirwa n’abantu benshi, ikundwa n’abantu benshi. Ni yo ntego kandi numva izagerwaho kuko tuzahura turi Abapolisi benshi.”

- Advertisement -

Byitezwe ko mu mupira w’amaguru, Polisi y’u Rwanda izahagararirwa na Police FC na Forefront y’abagabo bazakina Volleyball nk’ikipe zisanzwe zirebererwa n’Igipolisi cy’u Rwanda.

U Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’amakipe y’abagabo n’ay’abagore. Izi kipe zose zizaba zibumbiyemo abakinnyi bakina imikino yose ruzakina muri iri rushanwa.

Imikino ifungura irushanwa izakinirwa kuri Péle Kigali Stadium iherereye i Nyamirambo, mu gihe isoza izakinirwa muri BK Arena i Remera.

Mu irushanwa riheruka kubera mu gihugu cya Kenya, u Rwanda rwabaye urwa Kabiri nyuma y’iki gihugu cyari cyakiriye irushanwa, rwegukana imidari 46 irimo 27 ya Zahabu.

EAPCCO yashinzwe mu 1998 igizwe n’Ibihugu birimo u Rwanda, Uganda, u Burundi, ibirwa bya Comores, Djibouti, Répubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Éritrea, Éthiopie, Kenya, Tanzania, Seychelles, Somalia, Sudan na Sudan y’Epfo.

Police FC izakina iri rushanwa
Abanyamakuru babajije ibibazo bitandukanye kandi barasubizwa

UMUSEKE.RW