Enrique Roig na Mark Billela barasabira M23 ibihano

Enrique Roig na Mark Billela ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika  barasabira umutwe wa M23 ibihano.

Umunyamabanga Wungirije wa Amerika,  ushinzwe amahoro na Demokarasi, Enrique Roig na  Mark Billera  ukora mu kigega cya Amerika gishinzwe iterambere USAID , basaba ko uBurasirazuba bwa Congo bwagira amahoro ariko bagashinja M23 kuba nyirabayazana.

Amerika mu bihe bitandukanye yakunze gushinja u Rwanda kuba rushyigikira uyu mutwe .

Ni ibintu byakomeje kwamaganirwa kure n’u Rwanda  ndetse n’umutwe wa M23 rushinjwa gufasha.

Enrique Roig  yabwiye itangazamakuru ko “ Umutwe wa M23 ugira uruhare mu guhungabanya umutekano  kandi ushyigikiwe n’u Rwanda bityo wafatirirwa ibihano .”

Yongeraho ko u Rwanda rukwiye gukura ingabo zarwo  ako kanya ziri muri Congo.

Ati “Turasaba ko u Rwanda rwakura ingabo zarwo ziri muri Congo no kurekeraho gukora ibikorwa bihungabanya uburenganzira bwa muntu.”

Radio Okapi ivuga ko abo bategetsi bagiye  i Goma ngo birebe n’amaso yabo ibikorwa by’intambara bikorwa n’imitwe yitwaje intwaro n’uko abaturage bibagiraho ingaruka.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -