EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

Mu mikino yahuzaga Igipolisi cyo mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba, EAPCCO games 2023, u Rwanda rwegukanyemo imidari myinshi ya Zahabu ugereranyije n’ibihugu bindi.

Igipolisi cy’u Rwanda cyegukanye imidari icyenda muri 13

Ni imikino yaberaga mu Rwanda guhera tariki 21-27 Werurwe 2023 ku bibuga bitandukanye, mu mikino 13 itandukanye.

Ibirori byo gusoza iyi mikino, byanjirijwe n’imyiyerekano y’Akarasisi ku Bihugu byose byitabiriye iyi mikino.

Hahise hakurikira umukino wahuzaga Polisi y’u Rwanda na Polisi ya Uganda. Abanyarwanda batsinze uyu mukino ku bitego 41-27.

Abakinnyi bagera ku 1250 ni bo bari bitabiriye iri rushanwa.

Nk’Igihugu cyakiriye irushanwa, imikino yose yakinwe u Rwanda rwarayitabiriye. Iyi mikino ni: Umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball, Netball, Taekwondo, Karate, Judo, Darts [Kumasha], Shooting [Kurasa], Gusiganwa ku Maguru, Handball, Boxing na Beach-Volleyball.

U Burundi bwegukanye umudari wa zahabu muri Judo, Uganda yegukanye uwa zahabu muri Netball, Tanzania iwegukana mu Kumasha mu gihe Kenya yaje imbere mu Gusiganwa ku maguru.

U Rwanda rwegukanye imidari ya zahabu mu mupira w’amaguru, Volleyball, Beach-Volleyball, Kurasa, Handball, Basketball, Karate, Iteramakofi na Taekwondo. Bisobanuye ko rwegukanye imidari ya zahabu icyenda muri 13.

Mu bihembo byegukanywe n’amakipe, u Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere nk’urwegukanye imidari myinshi, Kenya iza ku mwanya wa Kabiri mu gihe Uganda yaje ku mwanya wa Gatatu.

- Advertisement -

Iyi mikino yabaga ku nshuro ya Kane kuva uyu Muryango washingwa mu 1998. Igamije kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

Ibihugu umunani ni byo byari byitabiriye. Harimo: U Rwanda, Éthiopie, Tanzania, Kenya, Sudan, Sudan y’Epfo, u Burundi na Uganda.

Ingabo z’u Rwanda zari zaje gushyigikira Igipolisi cy’u Rwanda
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura ari mu batanze ibihembo
U Burundi bwegukanye umudari wa zahabu muri Judo
Hakizimana Muhadjiri
Mashami Vincent na Kwizera Janvier
Police FC yahagarariwe na Rutanga Eric
Polisi y’u Rwanda yahize ibindi Bihugu byitabiriye imikino ya EAPCCO
Abakinnyi ba Police FC bari bahari
Umuyobozi wa Police FC, ACP Yahaya Kamunuga yashyikirijwe igikombe iyi kipe yegukanye
Ikipe y’Igipolisi cya Uganda

UMUSEKE.RW