Ese ni Abanyeshuri cyangwa n’abarimu? – Icyo bavuga ku ireme ry’uburezi

Kuri ubu hakomeje kuza ibitekerezo bivuga ko abari kurangiza amashuri ya Kaminuza basoza nta bumenyi buhagije bakuramo ku buryo batabasha kwiyandikira ibaruwa isaba akazi, cyangwa inyandiko igaragaza abo bari bo (CV). Bo bavuga ko bakeneye guhabwa umwanya.

Umuyobozi muri JobsUp avuga ko abasoza Kaminuza bakwiye kwigishwa uko bandika umwirondoro uranga umuntu (CV), n’ibijyanye no gukora ikizamini mu magambo (interview)

Mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaga ku nshuro ya 18, Umushoramari Denis Karera, yagaragaje ko ikibazo cy’ireme ry’uburezi giteye inkeke kuko nk’abikorera bibagora kubona abo baha akazi.

Ati “Mu bantu 10 duha ikizamini cy’ikiganiro (interview), cyo gukora akazi runaka kandi bafite impamyabushobozi…abantu bafite impamyabumenyi ntibazi kwandika inyandiko zisaba akazi. Ku bantu 10 bagusaba akazi hatsinda nk’umwe ariko na we akaba ari muri 60%”.

Karera yibaza icyakorwa ngo abafite impamyabumenyi zibe zijyanye n’ubumenyi n’ubushobozi bwo gukora akazi k’ibyo bize.

Ati “Ndibaza ireme ry’uburezi ryagiye hehe, kugira ngo tugire abantu bavuye mu mashuri bashobora guhabwa akazi kandi bagakora ibintu byiza”.

 

Bavuga ko nta burambe…

Bamwe mu banyeshuri bo muri za Kaminuza, babwiye UMUSEKE ko abikorera bakwiye kubagirira icyizere, bagahabwa umwanya uhagije wo kwimenyereza akazi kugira ngo bagire uburambe, batange umusaruro.

Nsenga Gerard yiga mu ishuri rya African Leadership University, yavuze ko ikibazo atari ireme ry’uburezi ahubwo ko uburyo ibigo bisuzumamo ubumenyi budasobanutse

- Advertisement -

Ati “Kuri njye simbyemera ko ubumenyi ari bucye ahubwo urubyiruko ntiruhabwa umwanya wo kwerekana bumwe muri ubwo bumenyi bafite, kuko hari igihe mu ibazwa (Interview) y’akazi atabasha kubwerekana.

 Icyo ntekereza ibi bigo bigomba gusa nkaho bivugurura uburyo bisuzumamo uru rubyiruko.”

Nsenga asanga kugira ngo abasoza amashuri bagire ubumenyi buhagije bidakwiye kurangirira ku ishuri gusa haba hakwiye n’umwanya uhagije wo kwimenyereza akazi.

Ati “Bahange amahirwe ajyanye no kwimenyereza umurimo. Abanyeshuri bakirangiza baba biteguye gukora no kugira ubumenyi bakura mu kazi, ariko ikintu cyo kwimenyereza ndatekereza ko kitaragera ku rwego rwiza cyane, byagabanya umubare w’ubushomeri kuko no mu bimenyereza bagira uburambe basabwa ibindi bigo bikabafata.”

Icyakora hari n’abavuga ko nk’uko mu gusoza basabwa kwandika igitabo nk’isomo, hakwiye no kuba isomo ryihariye rikwiye kwibanda ku kwandika ibaruwa n’umwirondoro w’ushaka akazi.

Karera Ronald wo muri Kaminuza ya Kigali we asanga urubyiruko rusoza Kaminuza rukwiye gufata iya mbere mu kwihugura no kugira ubumenyi buhagije kugira ngo rubashe guhatana ku isoko ry’umurimo.

Ati “Kwiga ni kimwe ariko n’ubumenyi ni ikindi. Hakwiyongeraho kumenya amakuru, nitwebwe urubyiruko tugomba kumenya byinshi.”

 

Ireme ry’uburezi riteye inkeke…

Umuyobozi  mu kigo gifasha ibigo kubona abakozi, JobsUp, Bucyensenge Niyonizeye Merveille, avuga ko bafite intego yo kugabanya ubushomeri mu rubyiruko, babahuza n’abahagarariye ibigo, bakabasangiza ubumenyi n’ubunararibonye ndetse hakaba n’abahabwa akazi.

Ni muri gahunda yiswe Career fair, ifite intego yo kugabanya ubushomeri.

Bucyensenge avuga koko bagihura n’ikibazo cy’abanyeshuri basoza Kaminuza batazi kwandika neza ibaruwa n’umwirondoro wabo, ariko ko babahugura bakagira ubumenyi kuri byo.

Ati “Hari CV kuri website yacu, abantu baza gusabiraho akazi, tukavuga ngo ntabwo byanditse neza. Natwe turabibona ubwacu. Bava ku ishuri batazi kwandika umwirondoro. Sinzi niba mu ishuri babahugura iyo bagiye gusoza umwaka. Mbanza mu ishuri habura ayo masomo. Bakagombye kubigisha kugira ngo babe biteguye nubwo nta burambe bafite.”

Uyu muyobozi avuga ko bahisemo kujya bafasha urubyiruko rwo muri Kaminuza, babaha ubumenyi bubategura neza kujya ku isoko ry’umurimo.

Ati “Icyo dukora tubategura kujya ku isoko ry’umurimo. Tubigisha kwandika umwirondoro neza ( CV), tukabaha ubumenyi n’ amahugurwa, tubaha ubumenyi bwo gukora ikizami cyo kuvuga( interview) nkuko bikwiye. Servisi tubaha biba ari ubuntu.”

Yakomeje agira ati “Bava mu ishuri badafite uburambe ni cyo kibazo. Baba bakeneye kugira uburambe mbere y’uko bisanga ku isoko ry’umurimo. Twe icyo tubafasha ni ugukuza ubwo bumenyi. Niba agiye mu kizami cyo kuvuga amenye uko bitwara, niba uwo mwirondoro bagiye gutanga, ntabwo tuwubandikira, ariko tubaha ubumenyi bw’uko babyandika neza kugira ngo bariya bashinzwe abakozi bajyaho babone umwirondoro (CV) imeze neza, najya mu kizami cyo kuvuga asubize neza nk’uko bikwiye.”

Minisitiri w’uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yemera ko ireme ry’uburezi rihari ariko atari ku rugero rushimishije, agasaba abikorera gufasha abanyeshuri kubona aho bimenyereza umwuga kuko usanga umubare w’abanyeshuri uba usumbye aho bashobora kwimenyerereza.

Ati “Kuba bafashwa mu gihe bimenyereza umwuga, mu gihe bazajya gukora ikizamini bazasanga bazi neza ibibera aho bashaka kujya gukora akazi.”

Dr Uwamariya avuga ko hari byinshi biri gukorwa ngo ireme ry’uburezi rikosoke.

Dr Uwamariya ati “Turizera ko ibiri gukorwa ubu, imbaraga ziri gushyirwamo ari ukunoza uko abarimu biga ndetse banigishwa, kubafasha mu myigire no gushyiraho ibikorwaremezo n’imfashanyigisho bihagije n’ibindi, rya reme ry’uburezi dukomeza tuvuga ko rimeze nabi rizakosoka”.

U Rwanda mu rwego rwo kujyana icyerekezo cy’Igihugu kiva mu 2017-2024, rwiyemeje guteza imbere uburezi, hashyirwa imbaraga mu masomo y’imyuga tekiniki  n’ubumenyingiro , aya siyansi n’ikoranabunga ari nako  ibikorwaremezo byongerwa.

Urubyiruko ruhuzwa n’abafite ibigo bagahabwa ubumenyi bakaba bagira amahirwe y’akazi

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW