Gianni Infantino yongeye gutorerwa kuyobora FIFA

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mu Nama y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, abanyamuryango ba ryo bongeye kugirira icyizere Gianni Infantino bamutorera kuyobora indi manda.

Gianni Infantino yongeye gutorerwa kuyobora FIFA

Aya matora yabereye mu Rwanda, mu Nama iri guhuza Abanyamuryango ba FIFA uko ari 211.

Gianni wari umukandida umwe rukumbi, yongeye gutorerwa kuyobora uru rwego mu gihe cy’imyaka ine iri imbere uhereye 2023-2027.

Ingingo ya 30 mu gika cyayo cya gatatu mu mategeko shingiro ya FIFA, ivuga ko iyo umukandida ari umwe, yemezwa hakomwa amashyi.

Nyuma yo gutorwa, Infantino yashimiye abantu bose bagaragaje ko bamushyigikiye, yemeza ko azakomeza guteza imbere ruhago ku Isi.

Ati “Nzakomeza kwitangira FIFA, nzakomeza kwitangira umupira w’amaguru hagamijwe iterambere ryawo ku Isi yose.”

Gianni w’imyaka 53, yari yatorewe kuyobora FIFA mu 2016, atorerwa manda y’imyaka ibiri yagombaga kugeza mu 2019.

Abitabiriye Inteko Rusange ya FIFA iteraniye i Kigali bafashe umunota umwe wo kunamira Edson Arantes do Nascimento wamamaye nka Pelé.

Uyu Munya-Brésil ufatwa nk’umukinnyi wa mbere wabayeho mu mateka ya ruhago ku Isi yitabye Imana ku wa 29 Ukuboza 2022.

- Advertisement -

Inteko Rusange ya FIFA yatoreye icyemezo cyo kugumishaho ibihano byahawe Zimbabwe na Sri Lanka. Ibi bihugu byombi ni byo bitari byemerewe gutora Perezida wa FIFA bikiyongeraho na Koreya y’Epfo itarayitabiriye.

Muri iyi Nama, hafatiwemo indi myanzuro irimo ko igikombe cy’Isi gitaha, kizitabirwa n’amakipe y’Ibihugu 48 azaba agabanyije mu matsinda 12.

Infantino amaze iminsi ayobora Inama iri kubera mu Rwanda

UMUSEKE.RW