Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Gikondo: Imiryango yabanaga binyuranyije n’amategeko yakorewe ibirori bihebuje-AMAFOTO

Yanditswe na: NDEKEZI Johnson
2023/03/19 9:45 AM
A A
0
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Imiryango 17 yo mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko yasezeranye kubana akaramata, ikorerwa ibirori by’agatangaza.

Akanyamuneza kari kose kubasezeranye byemewe n’amategeko

Ni umuhango wabaye uri uyu wa 18 Werurwe 2023 nk’umwe mu musaruro w’igikorwa cyiswe “Operation Akaramata” mu kwezi kwa Werurwe kwahariwe umuturage mu Karere ka Kicukiro aho hakorwa ibikorwa binyuranye bishyira umuturage ku isonga.

Ni ibirori byitabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego bwite za Leta ndetse n’abayobozi mu Itorero rya ADEPR ryabasabiye umugisha.

Murenzi Donatien Umuyobozi mukuru w’Imirimo rusange mu Karere ka Kicukiro yavuze ko imiryango ibana mu buryo butemewe n’amategeko usanga iteza ibibazo by’imibanire mibi birimo ihohoterwa, kutarera abana uko bikwiriye n’ibindi.

Kwamamaza

Yibukije abagabo gushyigikira mutima w’urugo mu bikorwa byo kwiteza imbere mu rwego rwo gukomeza kubaka umuryango uboneye kandi utekanye.

Ati “Kurenga umugore wawe ukajya kureba undi ngo nuriya ni mwiza, abagore beza bazahoraho kugeza Isi irangiye, ntabwo wabarongora ngo uzabarangize nta n’ubwo abagabo basobanutse bose wabahetura.”

Akomeza agira ati “Ni ukubana mu bwumvikane, mu mahoro, ugatega ugutwi mugenzi wawe ukamwumva, niba hari icyo mutumvikanyeho mukicara mukaganira mukakibonera igisubizo, urugo rwiza n’ijuru rito, ni umunezero kuri mwebwe, abana banyu n’igihugu.”

Yasabye abasezeranye kwirinda intonganya zikurura n’urupfu ko bagomba kuzagira urugo rubereye umunyarwanda kandi rukurikije indahiro bakoze by’umwihariko bita ku burere bw’abana babo babarinda igwingira.

Ati” Nta mwana w’umunyarwanda ukwiriye kugwingira, nta nubwo umwana akwiriye kuba umuzigo haba ku babyeyi no ku gihugu , abana bacu tubarere neza bahabwe ibyo bakeneye byose kugira ngo bakure neza,.”

Yibukije abasore n’inkumi bifuza gusezerana kugana Umurenge bagafashwa kugira ngo urubyaro rwabo ruzagire uburenganzira kandi n’abo bazabane mu buryo bwo kubahana.

Murenzi Donatien Umuyobozi mukuru w’Imirimo rusange mu Karere ka Kicukiro

Imbamutima z’abasezeranye…..

Nyiraruza Beatrice avuga ko gusezerana byemewe n’amategeko byamushimishije cyane ko mu rushako rwe yumvaga adatekanye.

Ati “Narabishakaga none Imana yabimpaye, Imana ishimwe, iyo ubanye n’umugabo mudasezeranye uba ukiri indaya ariko ubu tubaye umugabo n’umugore byemewe n’amategeko.”

Nikwibishaka Simeon avuga ko gusezerana byemewe n’amategeko atari ingufuri abantu baba bishyizeho nk’uko bikunda kuvugwa na bamwe bakibikerensa.

Ati “Abagifite imyumvire nk’iyo bayikuremo basezerane babane bahamije ukwemera kumwe , nta ngufuri irimo aho ngaho.”

Bihoyiki Eugene wari umaze imyaka 19 atarasezerana n’umugore we avuga ko abenshi batarasezerana baba bafite ubwoba bwo kugabana imitungo.

Ati “Abenshi batinya gusezerana kubera ipasu rizaza, nifitiye inzu yanjye, imodoka, umurara w’umugore mutoraguye hariya kugira ngo muteze igikumwe dusezerane ivangamutungo risesuye, uwo mugabo akumva atabikora n’iyo mpamvu abenshi babihunga.”

Anastase Hagenimana, Umuyobozi wa ADEPR Gashyekero yabwiye UMUSEKE ko usibye gusezerana mu buryo bwemewe n’amategeko hari imiryango yahise isezerana n’imbere y’Imana.

Avuga ko intego z’Itorero rya ADEPR ari ugutunga Abakristo bariho mu buzima bwuzuye bw’aba mu buryo bw’umwuka n’umubiri, umukristo akaba yubakitse.

Ati “Hano harimo imiryango yahoze mu ngeso mbi iza gukizwa kubera ivugabutumwa twakoze, ni ibintu bishimishije kandi tuzaguma gukurikirana n’abandi bave mu byaha bubake umuryango utekanye.”

Mu butumwa abayobozi batandukanye bitabiriye uwo muhango bagejeje ku basezeranye kubana byemewe n’amategeko n’abaturanyi babo, basabwe kubana neza birinda amakimbirane n’ibyaha bishobora kudindiza imibereho myiza y’ingo, kugira isuku, ndetse bagashyira imbere iterambere ry’umuryango n’iry’Igihugu.

Iyo miryango yasezeranye byemewe n’amategeko, yakorewe ibirori n’Itorero rya ADEPR Gashyekero nk’ikimenyetso cyo kwishimira intambwe ikomeye bateye.

Akanyamuneza kari kose kubasezeeanye byemewe n’amategeko
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikondo, Suzan Mukasano yasabye abasezeranye gukundana ubuzima bwabo bwose

Abageni biyemeje kubana akaramata

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Rwanda & Burundi: Mu bushobozi bwa ba Guverineri ntibafunguye imipaka ariko hari imyanzuro bafashe

Inkuru ikurikira

Ruhango: Umugabo yashatse gutema umugore we umuhoro ufata umwana

Izo bjyanyeInkuru

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

2023/03/27 5:01 PM
Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

2023/03/27 4:40 PM
Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

2023/03/27 3:21 PM
Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

2023/03/27 2:47 PM
Ingabo za Uganda zakozanyijeho n’inyeshyamba benshi bahasiga ubuzima

Ingabo za Uganda zakozanyijeho n’inyeshyamba benshi bahasiga ubuzima

2023/03/27 2:40 PM
Afande Muhoozi yatumiye abanyarwanda mu gitaramo gikomeye muri Uganda

Afande Muhoozi yatumiye abanyarwanda mu gitaramo gikomeye muri Uganda

2023/03/27 1:57 PM
Inkuru ikurikira
Ruhango: Umugabo yashatse gutema umugore we umuhoro ufata umwana

Ruhango: Umugabo yashatse gutema umugore we umuhoro ufata umwana

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: [email protected]

Inkuru iheruka

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

2023/03/27 5:01 PM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010