Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Rwanda & Burundi: Mu bushobozi bwa ba Guverineri ntibafunguye imipaka ariko hari imyanzuro bafashe

Yanditswe na: MUHIRE DONATIEN
2023/03/18 12:38 PM
A A
0
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Rusizi: Mu nama yahuje abayobozi b’Intara y’Iburengerazuba, Intara y’Amajyepfo zo mu Rwanda n’Intara ya Cibitoke yo mu Burundi, bifuje ko hajyaho itsinda rihuruweho n’impande zombi mu byumweru bibiri rikazatangira imirimo yo kwiga uko ubuhahirane bwazakorwa, abaturage bakambuka imipaka badasabwe pasiporo.

Bizoza Careme Guverineri w’Intara ya Cibitoke, asuhuzanya na Habitegeko Francois Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba

Iyi nama yabereye mu Karere ka Rusizi ku wa Gatanu tariki ya 17 Werurwe, 2023.

Abaturage bari biteze ko hagiye gufungurwa imipaka ihuza ibihugu byombi, bakongera guhahirana bifashishije jeto ariko siko byagenze.

Ku ruhande rw’igihugu cy’u Burundi,  Bizoza Careme Guverineri w’Intara ya Cibitoke yavuze ko bagiye gusaba ababakuriye ko hashyirwaho itsinda riziga uko hafungurwa impikaka yose, abaturage bakajya bambuka bakoresheje  jeto, n’ibicuruzwa byo mu Rwanda bikajya i Burundi nta nkomyi.

Kwamamaza

Yagize ati “Twashyizeho komisiyo ku mpande zose, turi abo hasi tugiye kubisaba abaturongora (abadutegeka) mu ndwi zibiri  (mu byumweru bibiri) bashyireho uwo murwi (itsinda) kugira ngo wige ibyo byose byo gufungura imipaka no guhahirana.”

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko Francois na we yavuze ko muri iyi nama mu bushobozi bwabo nk’abayobozi b’Intara, icyo bakoze ari ugutanga ibyifuzo by’abaturage bayoboye, ibindi bitari mu nshingano zabo, bakabiharira inzego zibakuriye zigafata umwanzuro.

Ati “Twebwe tuyoboye Intara ntabwo twafata umwanzuro ngo jeto nisubireho, abakoreraga ku mupaka wa Ruhwa basubireyo, umupaka wa Bweyeye ufunze nufungurwe, twaganiriye dusanga abaturage b’impande zombi baranyotewe, icyo twakoze n’ukubishyira mu buryo byumvikana vuba, ku babishinzwe batange igisubizo kibereye abaturage”.

U Rwanda n’u Burundi bamaze igihe bareba uko umubano warushaho kuba mwiza.  Muri Gashyantare nabwo uyu mwaka itsinda ry’abayobozi b’u Burundi bagiranye ibiganiro n’ab’u Rwanda.

Ni itsinda ry’aba Guverineri b’Intara ya Kirundo, Bururi na Kayanza, bakiriwe ku mupaka wa Nemba  na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CGGasana Emmanuel, Kayitesi Alice w’Amajyepfo, Meya w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard,  hagamijwe gutsura umubano w’ibihugu byombi no gushishikariza Abarundi bahungiye mu Rwanda gutaha.

Biroroshye hagati y’u Rwanda n’u Burundi, i Rusizi bariga uko ‘Jeto’ yafasha abaturage kwambuka

Inama yahuje intumwa z’u Burundi n’iz’u Rwanda yabereye i Rusizi

MUHIRE Donatien / UMUSEKE.RW I RUSIZI.

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Ababyeyi bafite abana mu marerero bahawe inka, abafite imirire mibi bahabwa inkoko n’amagi

Inkuru ikurikira

Gikondo: Imiryango yabanaga binyuranyije n’amategeko yakorewe ibirori bihebuje-AMAFOTO

Izo bjyanyeInkuru

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

2023/03/27 5:01 PM
Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

2023/03/27 4:40 PM
Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

2023/03/27 3:21 PM
Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

2023/03/27 2:47 PM
Ingabo za Uganda zakozanyijeho n’inyeshyamba benshi bahasiga ubuzima

Ingabo za Uganda zakozanyijeho n’inyeshyamba benshi bahasiga ubuzima

2023/03/27 2:40 PM
Afande Muhoozi yatumiye abanyarwanda mu gitaramo gikomeye muri Uganda

Afande Muhoozi yatumiye abanyarwanda mu gitaramo gikomeye muri Uganda

2023/03/27 1:57 PM
Inkuru ikurikira
Gikondo: Imiryango yabanaga binyuranyije n’amategeko yakorewe ibirori bihebuje-AMAFOTO

Gikondo: Imiryango yabanaga binyuranyije n'amategeko yakorewe ibirori bihebuje-AMAFOTO

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: [email protected]

Inkuru iheruka

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

2023/03/27 5:01 PM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010