Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Ababyeyi bafite abana mu marerero bahawe inka, abafite imirire mibi bahabwa inkoko n’amagi

Yanditswe na: Elisée MUHIZI
2023/03/18 11:56 AM
A A
1
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Muhanga: Bamwe mu babyeyi bafite abana mu marerero yo mu Murenge wa Nyamabuye n’uwa Kiyumba, bahawe inka ebyiri, abandi bafite abana bafite ikibazo cy’imirire mibi bahabwa inkoko n’amagi.

Inka imwe muri ebyiri zatanzwe yahawe ababyeyi bafite abana mu irerero rya Gifumba

Ni igikorwa cyateguwe n’abakora mu nzego z’ubuzima bakunze kwitwa ‘Impeshakurama’ mu Karere ka Muhanga.

Abakora muri uru rwego rw’ubuzima bavuga  ko usibye guha abaturage babagana serivisi z’ubuvuzi imwe mu  mihigo biyemeje kwesa harimo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana.

Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu Karere ka Muhanga, Umutoniwase Kamana Sosthène avuga ko muri iki gikorwa bageneye inka ebyiri ababyeyi bafite abana mu marerero abiri yo mu Kagari ka Gifumba mu Murenge wa Nyamabuye, no mu Kagari ka Remera mu Murenge wa Kiyumba.

Kwamamaza

Ati: “Usibye izo nka ebyiri twageneye abana bari mu marerero, twatanze inkoko 54 ndetse n’amagi 1620 ku bana bafite ikibazo cy’imirire mibi mu Mirenge itandukanye.”

Umutoniwase yavuze ko inka bahaye amarerero zizajya zikamirwa abana bayarimo, inkoko n’amagi byose bigafasha ababyeyi guhangana n’ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi bikunze kuboneka mu bana bato muri rusange.

Kanzayire Eugène umwe mu babyeyi wari uhagarariye bagenzi be barerera muri ECD yo mu Kagari ka Gifumba,  muri iki gikorwa,  avuga ko inka bahawe nibyara, amata yayo bazajya bayashyira mu gikoma cy’abana kuko bagitekaga kitarimo amata.

Ati: “Kuva twatangira ECD nta mwana n’umwe ufite ikibazo cy’imirire mibi, iyi nka igiye gutuma abana bacu bagira ubuzima bwiza.”

Impeshakurama zatanze sheki ya miliyoni 3Frw azafasha Akarere kwishyurira abatagira mituelle de sante

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko  abakora mu rwego rw’ubuzima bagomba gushyira ingufu mu gukangurira ababyeyi kuboneza urubyaro igihe kigali kuko abenshi muri bo baboneza urubyaro mu gihe cy’amezi 3 bakibagirwa kuyongera.

Ati: “Twasanze ababyeyi 75% mu Karere ka Muhanga baboneza urubyaro mu gihe cy’amezi 3 gusa birasaba ko abo baturage barushaho kwegerwa.”

Kayitare avuga ko serivisi nziza zitagomba kugarukira ku buvuzi baha abarwayi gusa, no kubaganiriza bigomba kuzamo.

Abakora mu rwego rw’ubuzima kandi bahaye ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, sheki ya miliyoni 3Frw azunganira abatishoboye mu kubishyurira mutuweli.

Muri rusange bari bakusanyije miliyoni 5Frw, ariko amafaranga amwe bayaguramo amatungo.

Abafite abana bafite ikibazo cy’imirire mibi bahawe inkoko n’amagi

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW/Muhanga.

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Police FC yasubije abibaza ku musaruro nkene itanga

Inkuru ikurikira

Rwanda & Burundi: Mu bushobozi bwa ba Guverineri ntibafunguye imipaka ariko hari imyanzuro bafashe

Izo bjyanyeInkuru

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

2023/03/27 6:55 PM
EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

2023/03/27 5:01 PM
Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

2023/03/27 4:40 PM
Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

2023/03/27 3:21 PM
Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

2023/03/27 2:47 PM
Ingabo za Uganda zakozanyijeho n’inyeshyamba benshi bahasiga ubuzima

Ingabo za Uganda zakozanyijeho n’inyeshyamba benshi bahasiga ubuzima

2023/03/27 2:40 PM
Inkuru ikurikira
Rwanda & Burundi: Mu bushobozi bwa ba Guverineri ntibafunguye imipaka ariko hari imyanzuro bafashe

Rwanda & Burundi: Mu bushobozi bwa ba Guverineri ntibafunguye imipaka ariko hari imyanzuro bafashe

Ibitekerezo 1

  1. Imbere yacu ni heza haranira kuzabayo says:
    shize

    Impeshakurama zo mu Mbangukiramihigo za Muhanga murasobanutse!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

2023/03/27 6:55 PM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010