Gisagara: Ababyeyi basabwe kwita ku isuku n’imikurire y’umwana

Ababyeyi bo mu Karere ka Gisagara, babwiwe ko gukurikirana imikurire n’isuku  y’umwana ari inshingano zabo aho kubiharira ingo mbonezamikurire.

Guverineri Kayitesi yasabye ababyeyi kudaharira inshingano zabo ingo mbonezamikurire y’abana bato

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Werurwe 2023, ubwo muri aka Karere hizihizwa umunsi wahariwe ingo mbonezamikurire y’abana bato.

Ni umunsi wabanjirijwe n’ibikorwa byo gusura ingo mbonezamikurire y’abana bato .

Hasuwe urugo mbonezamikurire rwo mu Mudugudu wa Kayenzi mu Murenge wa Kansi ndetse n’urwo ku ishuri ry’Urwunge rw’amashuri rwa Gisagara A(GS Gisagara A) .

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yasabye ababyeyi kwirinda ibintu byatuma umwana agwingira birimo ubusinzi, amakimbirane mu miryango, no kubyara abo badashoboye kurera.

Kayitesi Alice yabibukije kandi  ko n’ubwo ari byiza kujyana umwana mu rugo mbonezamikurire y’abana bato ariko nabo bakwiye kugira uruhare mu kwita ku bana kuko ari inshingano zabo.

Ati “Nubwo hari ibyakozwe mu kongera ingo mbonezamikurire z’abana bato no kuzamura urwego rwa serivisi zihatangirwa, turacyafite Ibibazo by’abana bafite imirire mibi no kugwingira.”

Akomeza agira ati “Nagira ngo nibutse imiryango turi kumwe ko uruhare runini, ruri ku ruhande rwabo. Ari ukudufasha mu gukemura ibyo bibazo, ariko no kudufasha by’umutekano kwita ku mikurire y’umwana.

Bikaba bigaragara ko inshingano zo kwita ku mwana tuziharira gusa izi ngo mbonezamikurire ngo umubyeyi yumve ko nta ruhare rwe agomba kugira. Nkabibutsa ko uruhare rw’ibanze ari umubyeyi, izi ngo n’abandi bafatanyabikorwa bakaza batwunganira.”

- Advertisement -
Abana bagaragaje impano zabo mu mikino itandukanye

Guverineri Kayitesi yasabye ko ubuyobozi nabwo  gukurikirana hafi ingo mbonezamikurire hagamijwe ko abana bakura neza.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe kwita ku mikurire no kurengera umwana, Umutoni Gatsinzi Nadine, yasabye abafite ingo mbonezamikurire kwita cyane ku isuku.

Ati “Inshingano z’ababyeyi, bagomba kwita ku isuku y’abana, aho batekera , aho bihagarika kugira ngo isuku ibe iya mbere. Hanyuma tuze dufasha.”

Avuga ko nk’ubuyobozi bwagiye bufasha ingo mbonezamikurire kubona ibikoresho gusa  ko izitarabibona zizashwa kubibona ku bufatanye n’abafatanyabikorwa .

Kugeza ubu mu Karere ka Gisagara habarurwa ingo mbonezamikurire zikorera mu ngo zatoranyijwe 1272. Ingo zikorera hafi y’abaturage 12. Ingo zikorera ku mashuri 74.

Ubushakashatsi bwakozwe ku buzima n’imibereho by’abaturage RDHS (Rwanda Demographic and Health Survey) bwakoze n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare [NISR] mu 2020, bwerekana ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka itanu mu Rwanda bafite ikibazo cyo kugwingira. Ni mu gihe  gahunda ya Guverinoma ari uko mu mwaka wa 2024 bazaba ari 19% gusa.

Umuyobozi w”ikigo cy’Igihugu Gishinzwe kwita ku mikurire no kurengera umwana yasabye ingo mbonezamikurire n’ababyeyi kwita ku isuku.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW