Goma: Abahunze intambara ya M23 barataka inzara

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Impunzi zahungiye i Kanyarucinya zivuga ko inzara yenda kuzitsinda mu nkambi

Amagana y’abahunze imirwano ikomeje gushyamiranya inyeshyamba za M23 n’igisirikare cya Leta, FARDC, mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, bigabije umujyi wa Goma, bagaragariza Guverinoma ko inzara ibamereye nabi.

Impunzi zahungiye i Kanyarucinya zivuga ko inzara yenda kuzitsinda mu nkambi

Aba bavuga ko n’ubufasha bumva bwatanzwe n’ibihugu by’Abarabu butigeze bubagaeraho.

Umwe mu bavanywe mu byabo yagize ati “Ntabwo twumva ibiri kuba. Twamenye ko Leta zunze Ubumwe za Abarabu zatwoherereje toni 800 z’ibiryo, ariko twe ab’i Kanyarucinya na Kahembe ntacyo twabonye.”

Akomeza avuga ko nubwo Leta yagerageje kubafasha, bakeneye ibiryo byo guha abana kuko bagiye kwicwa n’inzara.

Ati “Twizeye ko abana bacu babasha kurya mu mezi macye, mu gihe tugitegereje ko Guverinoma igarura amahoro aho dutuye.”

Undi na we mu burakari bwinshi yongeyeho ati “Ni toni 800, nibatubwire niba ibi biryo bitaroherejwe cyangwa twisubirire mu rugo.”

Intambara ishyamiranyije M23 kuri ubu yakajije umurego bituma imibereho y’abatuye umujyi wa Goma irushaho kuba mibi. Ni hamwe mu hafashaga abaturage gukora ubucuruzi no gushakira imibereho.

Ndamigabo wo muri Kibumba ati “Hafi abantu 10 bamaze kwicwa n’inzara mu nkambi.”

Akomeza agira ati “Niba Guverinoma idashoboye kuduha ibiryo, nitwoherereze busi zidusubiza mu rugo nubwo hari ibice bigenzurwa na M23.”

- Advertisement -

Aba baturage bavuga ko bagihura n’ingorane nyinshi mu nkambi.

Bavuga ko abagore babo iyo bagiye gushaka inkwi hari ubwo bafatwa ku ngufu n’ababa bambaye imyenda ya gisirikare.

Umujyana Mukuru wa Guverineri muri Kivu ya Ruguru ushinzwe ibikorwa bya Gisirikare na Politiki, Gen Danny Yangba, yavuze ko bari batanze ibiryo by’amezi atatu.

Ati “Muri Mutarama twatanze ubufasha ku mpunzi z’i Kanyarucinya mu gihe cy’amezi atatu. Rero twese hamwe n’ababahagarariye, turaza guhera ku badafite icyo kurya hanyuma tuzaheruke ku ba Kanyarucinya na Kahembe.”

Akomeza agira ati “Ubufasha bugenewe Abahunze bose bo muri Kuvu ya Ruguru, hari abari muri Teritwari ya Masisi, Lubero, na Beni.”

Amakuru avuga ko ku wa 18 Gashyantare 2023, ubuyobozi bw’Intara ya Kuvu ya Ruguru bwakiriye Toni 800 zigizwe n’ibiryo n’ibikoresho icyakora ngo hari abo bitagezeho.

Ibiro bya  Loni bishinzwe ibikorwa byo kurengera ikiremwamuntu (OCHA), bivuga ko abagera ku 51,000 bavuye mu byabo kuva muri Weurwe 2022 kugera muri Mutarama 2023, abandi 7000 bamaze guhungira muri Uganda.

IVOOMO: Actualite.cd

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEK.RW