Gospel yungutse umuhanzikazi Wema Nella utuye muri Australia -VIDEO

Muzika yo kuramya no guhimbaza Imana, yamaze kunguka umuhanzikazi mushya witwa Wema Nella ubarizwa mu Itorero rya C3 Church Mandurah [ Itorero ry’abapantekote rigizwe n’abazungu bavaze n’abirabura] mu Mujyi wa Perth mu burengerazuba bwa Australia.

Wema Nella yashyize hanze indirimbo ye ya mbere

Uyu mubyeyi w’abana bane biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye yinjiye mu ruhando rw’abagore bakora umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana.

Wema Nella ntabwo yari asanzwe azwi cyane icyakora mu minsi ishize ubwo yasohoraga indirimbo ‘Mba Narihebuye’ benshi batunguwe n’impano yifitemo.

Avuga ko yakuranye inzozi zo kuba yavamo umuhanzi ukomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Ati “Natangiye impano yo kuririmba kuva kera nkiri muto. Iyi niyo ndirimbo yanjye ya mbere nshyize hanze, gusa dufite izindi nyinshi twakoze zitarajya ahabona.”

Agaruka ku ndirimbo “Mba narihebuye” yasohokanye n’amashusho avuga ko yashibutse ku bigeragezo bya buri munsi abantu bahura nabyo.

Yongeraho ko “Nkuko nanjye nagiye mbicamo mu bihe bitandukanye ariko nkasenga Imana ikanyumva ndetse ikamba hafi. Bituma ngira ukwizera ko ari iby’igihe gito.”

Avuga ko abatuye Isi bagiriwe neza ariyo mpamvu ababwira ko Umwami Yesu Kristo yabagiriye neza kandi azi gusenga kw’abamwiringira.

Ati “Nkumva nabwira abantu ngo ntimwihebe kuko Umwami yatugiriye neza kandi azi ibyacu byose, kuko yumva gusenga kwacu kandi adutabara ibihe byose.”

- Advertisement -

Wema Nella avuga ko afite intego yo kwamamaza ugukomera kw’Imana kuko Uhoraho ari byose mu buzima bwa buri umwe.

Ni ubutumwa azajya anyuza mu bihangano byiza yizera ko bizakiza imitima ya benshi yatentebuwe n’ibigeragezo by’Isi.

Indirimbo ya mbere ya Wema Nella ubarizwa muri Wema Entertainment mu buryo bw’amajwi yakozwe na Punch Mix inonosorwa na Bedibest mu gihe amashusho yatunganyijwe na Fiston Kalala yungirijwe na Brian Smith.

Reba hano indirimbo Mba Narihebuye ya Wema Nella

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW