Haruna Niyonzima yageneye ubutumwa Amavubi

Kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Umupira w’Amaguru, Amavubi, Niyonzima Haruna, yifurije intsinzi bagenzi be ndetse asaba Abanyarwanda bose kuba inyuma y’iyi kipe.

Niyonzima Haruna yifurije intsinzi Amavubi

Ni mu gihe habura amasaha make ngo u Rwanda rucakirane na Bénin mu mukino wo kwishyura wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cya 2024 kizabera muri Côte d’Ivoire.

Haruna Niyonzima ukina muri Al Ta’awon yo muri Libya, abicishije ku mbuga nkoranyambaga ze, yifurije intsinzi Amavubi ndetse asaba Abanyarwanda ko bose bakwiye kujya inyuma y’iyi kipe.

Ati “Mbivanye ku mutima ndifuriza ikipe y’Igihugu, Amavubi, kuzagira umukino mwiza. Ndabizi ko buri wese yifuza yifuza gutsinda yaba Bénin cyangwa twebwe ariko njye amahirwe ndayaha ikipe yanjye.”

Yongeyeho ati “Nanabasabira ko Insha Allah ko bazagira umukino mwiza, nanabifuriza ko baramuka amahoro. Bakabyuka bafite imbaraga bakazashimisha Abanyarwanda. Ndasaba Abanyarwanda ko twaba hafi y’ikipe yacu, tugashyigikira ikipe yacu. Amahirwe masa ku Amavubi, amahirwe masa ku Banyarwanda. Twese inyuma y’Amavubi.”

Biteganyijwe ko Saa cyenda z’amanywa, ari bwo u Rwanda rukina na Bénin mu mukino wo kwishyura. Umukino ubanza wabereye i Cotonou muri Bénin, amakipe yombi yanganyije igitego 1-1.

Amavubi agiye gukina umukino wo gupfa no gukira

UMUSEKE.RW