Huye: Hasobanuwe igihe umuguzi asubiza ibyo yaguze mu iduka agahabwa amafaranga ye

Abafite mu nshingano kurengera uburenganzira bw’umuguzi basobanuye igihe umuguzi afite uburenganzira bwo gusubiza mu iduka ibyo yaguze agasubizwa amafaranga ye.

Imvugo ngo “ibyavuye mu iduka ntibisubizwa” ntikwiye

Bamwe mu baguzi bavuga ko hari ibyo babona nk’imbogamizi mu burenganzira bwabo bitubahirizwa.

Uwitwa Emmanuel Ntirenganya yabwiye UMUSEKE ati “Ukabona kuri tike y’imodoka rusange banditse ngo ukererewe ntasubizwa, nyamara bo bakaba banagutinza nk’iminota runaka ntube wamenya aho ubaza ngo umenye icyakurengera, ukaba wanahomba ntunasubizwe amafaranga yawe.”

Mugenzi we witwa IYAMUREMYE Phenias na we yagize ati “Niba uguze telefone bari bakwijeje ko imaramo umuriro iminsi itatu, ugasanga imaramo umuriro umunsi umwe, washaka kumusubiza ibye akakumvisha ko ugomba gutora indi kandi waba utabyemeye akagusubiza kujya kumurega aho ushaka.”

Benoni Nyangezi umunyeshuri wiga muri kaminuza y’u Rwanda ishami ry’amategeko, avuga ko umuguzi afite uburenganzira bwo gusubizwa amafaranga ye imvungo icyavuye mu “iduka ntigisubirayo” ko idakwiye.

Ati “Icyo uguze iyo usanze kidahuye n’icyo witegaga kugura, ufite uburenganzira bwo guhabwa icyo wari witeze kugura cyangwa ukagabanyirizwa  amafaranga wari watanze, ugahabwa ikindi ukanagira uburenganzira bwo kuba wasubizwa amafaranga yawe ukabasubiza ibyabo.”

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) kivuga ko umuguzi agira uburenganzira busesuye kandi akwiye kubisobanukirwa.

Charles Gahungu  ushinzwe kugenzura ikoranabuhanga muri RURA, yagize ati “Umuguzi agomba gusobanukirwa ko afite uburenganzira ijana ku ijana bwo kubona serivisi yaguze kandi serivisi iyo ariyo  yose akayihabwa neza.”

Buri mwaka u Rwanda n’ibihugu by’isi hizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe uburenganzira bw’umuguzi. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Serivisi nziza inahendutse y’itumanaho”.

- Advertisement -

U Rwanda rwashyizeho ibigo birengera umuguzi ku buryo uhuye n’ikibazo ashobora kwifashisha ibyo bigo aribyo RICA, RURA n’ibindi.

Ubuyobozi buvuga ko umuguzi afite uburenganzira bwo kuba yasubizwa amafaranga ye

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Huye