HUYE: Polisi ifunze Gitifu wagonze abaturage yahaze ibisindisha

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara, Tumusifu Jérôme afungiwe mu Karere ka Huye nyuma y’uko agonze abantu babiri atwaye imodoka yahaze ibisindisha.

Iyi mpanuka yabaye ku wa 24 Werurwe 2023 ahagana saa 19h30 z’umugoroba ibera mu Mudugudu wa Ndatemwa, Akagari ka Dahwe mu Murenge wa Ndora ubwo uyu muyobozi yari atashye iwe mu Karere ka Huye.

Gitifu Tumusifu akimara kugonga aba bantu ku bw’amahirwe bakarokoka urupfu yahise ahunga ubutabera, aza gufatwa ku mugoroba wo ku wa gatanu tariki 24 Werurwe 2023.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Emmanuel Habiyaremye yabwiye UMUSEKE ko Gitifu Tumusifu yagonze aba bantu kubera ubusinzi nk’uko ibipimo bafashe byabigaragaje.

Avuga ko akimara gukora iyi mpanuka yahise acika ubutabera maze inzego zibishinzwe ziza kumuta muri yombi kuri uyu wa Gatandatu.

Ati “Twaramupimye dusanga yanyweye Alcol, bikimara kuba yaje gutoroka ariko nyuma aza gufatwa akaba ari mu maboko ya Polisi.”

CIP Habiyaremye asaba abantu bose batwara ibinyabiziga kwirinda kubikoraho banyweye inzoga abibutsa ko mu gihe bafite gahunda yo kujya kunywa bagerageza gutandukana n’ibinyabiziga bagashaka ababatwara cyangwa bagatega moto.

Yongeraho ko k’umuntu w’umuyobozi agomba kwitwararika kugira ngo abe intangarugero muri rubanda.

- Advertisement -

Ati “Umuyobozi ni nkore bandebereho urumva ko biba ari akarusho, yakabaye abyumva vuba cyane kurusha n’abandi bantu bose.”

Tumusifu Jérôme ubu acumbikiwe kuri Station ya Polisi ya Ngoma mu Karere ka Huye mbere y’uko ashyikirizwa Ubushinjacyaha amategeko agakora akazi kayo.

Tumusifu Jérôme si ubwa mbere atawe muri yombi kuko mu Ukuboza 2020 yafunzwe akurikiranyweho icyaha cyo gukubita Musabyemahoro Etienne w’imyaka 15 bikamuviramo urupfu.

Uwo mwana w’imyaka 15 yakubitiwe mu Mudugudu wa Kanto II, Akagari ka Saga, Umurenge wa Muganza mu Karere ka Gisagara.

Gusa icyo gihe yarafunzwe amaramo amezi macye arafungurwa gusa ngo urubanza ruracyakomeza nk’uko amakuru agera k’UMUSEKE abivuga.

Theogene NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW