Ibyagiye hanze ku ruzinduko rwa Perezida Kagame muri Qatar

Perezida Kagame ari i Doha muri Qatar, yagiranye ibiganiro na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.

Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani ubwo yakiraga Perezida Paul Kagame

Ibiro ntaramakuru byo muri Qatar (Qatar News Agency) byavuze ko Perezida Paul Kagame yakiriwe na Emir  Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani, ibiganiro byabo bibera ahitwa Amiri Diwan.

Abayobozi bombi baganiriye umubano w’ibihugu byombi, n’uburyo bwo gukomeza ubufatanye mu ngeri zitandukanye, mu bukungu no mu ishoramari.

Mu bindi baganiriye ni ibibazo by’akarere n’ibibazo mpuzamahanga muri rusange. Perezida Kagame yanakiriwe ku meza na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo Perezida Paul Kagame yageze muri Qatar yakirwa ku kibuga cy’indege Hamad International Airport, yakirwa n’Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Protocol, Ibrahim bin Yousif Fakhro, na Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar Igor Marara Kainamura.

Abayobozi bombi baganiriye ku bufatanye bw’ibihugu byabo

U Rwanda na Qatar bisanzwe ari ibihugu by’inshuti ndetse bifitanye imishinga itandukanye.

Mu Gushyingo 2018, u Rwanda na Qatar basinyanye amasezerano ku by’ingendo z’indege, ubutwererane n’ubuhahirane, kurengera ishoramari, ndetse n’amasezerano y’ubufatanye mu bukungu, ubucuruzi na tekiniki.

Ni amasezerano yasinyiwe i Doha, yakurikiranywe na Perezida Paul Kagame na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thami.

Usibye kuba Qatar ifitanye ubufatanye mu mishinga inyuranye n’u Rwanda, ni kimwe mu bihugu bishishikajwe no kuzahura umubano w’u Rwanda na RDCongo kuri ubu wajemo igitotsi.

- Advertisement -
Perezida Paul Kagame ubwo yari ageze kuri Hamad International Airport

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW