Ikibazo cy’inzu zo kwa “DUBAI” zahirimye cyagarutsweho na Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye Minisitiri w’ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Ernest gusobanura amakosa yatumye amwe mu mazu ya ” Urukumbuzi Company Ltd ” ihagarariwe na Nsabimana Jean uzwi nka DUBAI ahirima, avuga ko habayeho kubakisha ibikoresho bitujuje ubuziranenge (standards).

Perezida Kagame yagarutse ku kibazo cy’inzu zagurishishwe abaturage zisenyuka zitamaze kabiri

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Werurwe 2023 muri Intare Conference Arena ubwo yahuraga n’abagize itorero Rushingwangerero, ririmo ba Gitifu b’utugari bagera ku 2000.

Umukuru w’igihugu yabanje gukomoza ku makosa akorwa na bamwe mu bayobozi bareba ndetse ko bishoboka ko bamwe baba babifitemo inyungu.

Aha niho yavuze ku bikorwaremezo bisenyuka bitamaze kabiri, akomoza ku Mudugudu ” Urukumbuzi real Estate” abaza icyateye guhirima kw’amazu yubatswemo.

Ati “Muragiye mwubatse inyubako izo arizo zose, muratekinitse, ejo inkuta z’inyubako zigize zitya ziraguye zishe abantu. Kuki atari wowe ubabazwa?”

Yabajije Minisitiri w’ibikorwaremezo Dr Nsabimana Ernest ati” Minister biterwa n’ki? Mvugira ku mateka.”

Minisitiri y’ibikorwa Dr Nsabimana Ernest yavuze ko uwo Mudugudu wubatswe na Nsabimana Jean uzwi nka DUBAI, inzu zari zifatanye ziheruka gusenyuka.

Zimwe muri izo mpamvu yavuze ko ari ibikoresho byubakishijwe bishaje ibindi bitujuje ubuziranenge bigaragara ko zari zisondetse.

Ati“Iperereza riri gukorwa ryagaragaje y’uko inzu zubatswe nta buziranenge (standard) bwubahirijwe, ikindi ni uko bakoresheje ibikoresho bimeze nabi.”

- Advertisement -

Umukuru w’igihugu yavuze ko izo nzu zishyira ubuzima bw’abantu mu kaga kubera ko “DUBAI” ntawamuvugaho, akibaza inshingano abayobozi bafashe icyo zimaze.

Ati “Inshingano mufite mwafashe iz’iki ? wagiye DUBAI akaguha akazi ugakorana nawe ukaba umukozi we ?.”

Yakomeje agira ati “Birinda kuba ,guhera ugitangira bikagera birangira n’abantu babiguyemo inzego ziba zirihe?”.

Perezida Kagame avuga ko abatekinika mu gutanga ibyangombwa byo kubaka bakwiye kujya babazwa ingaruka zabyo.

Perezida Kagame yongeye kugaruka ku kibazo cy’abayobozi badakorana, bataganira. Yatanze urugero rwa minisiteri iba irimo minisitiri n’umunyamabanga wa Leta batajya baganira bikagira ingaruka ku gihugu.

Umukuru w’Igihugu yasabye abayobozi kwegera abaturage bakabayobora bakabasha kwiteza imbere aho gukorera mu nyungu zabo bwite.

Ati “Mukwiye gufasha abaturage, aho baba, aho bakorera, mugakorana na bo, mukabayobora, abahinga bagahinga kijyambere, bakeza, aborora ni uko, abacuruza bagacuruza.”

Soma Inkuru yabanje ku bitavugwa kuri izi nzu…..

Kigali: Ibitavugwa ku nyubako z’Urukumbuzi Real Estate zahirimye

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW