Kigali: Ibitavugwa ku nyubako z’Urukumbuzi Real Estate zahirimye

Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho y’umubyeyi watabazaga Leta kumufasha, nyuma yo kugura inzu n’ikigo Urukumbuzi Company Ltd cya Nsabimana Jean uzwi nka DUBAI, ariko igahirima itamaze kabiri.

Inzu zahirimye bigaragara ko zasondetswe ku buryo bukomeye

Uyu mubyeyi yavugaga ko inzu yaguze mu nyubako z’Urukumbuzi Real Estate ziherereye mu Murenge wa Kinyinya, Akagari ka Murama mu Mudugudu w’Urukumbuzi imubyariye amazi nk’ibisusa.

Mu ijwi ryuje ikiniga yagize ati” Murebe ukuntu batwubakiye, ituguyeho.Uwo haruguru aguye kuwo hepfo. Ubu iyo abana baba baryamye mu nzu biba bibaye gute? Ni gute umuntu yubaka, akubaka ibintu nkibi.”

Akomeza agira ati “Murebe ni ibitaka gusa nta sima irimo, murebe ukuntu bubaka ngo ni za Estate tujya kugura, za zindi zigezweho .[…] Aba bashoramari baza kubaka bagashyira ubuzima bw’umuntu mu kaga , kurinda abaturage biba biri he? Uretse Imana ituramiye,  ni mudutabare kabisa.”

Aka gahinda k’uyu mubyeyi katumye ku mbuga nkoranyambaga bibaza niba koko izi nyubako zaruzuye hatabayeho ubugenzuzi bujyanye n’imyubakire.

DUBAI yavuniye ibiti mu matwi…

Ubusanzwe izi nyubako zahawe icyangombwa cyo kubaka muri Gicurasi 2013, biteganyijwe ko zizura mu myaka itatu(3). Ni umushinga wari ugamije kubaka inzu ziciriritse.

Ku ikubitiro hubatswe inyubako y’imiryango 264 ndetse icyiciro cya kabiri hubakwa inyubako 8( apartment).

UMUSEKE wabonye raporo y’ubugenzuzi yo kuwa 23 Nzeri 2017, yakozwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe imiturire gifatanyije n’umujyi wa Kigali, igaragaza ko hari ibyo icyo Kigo cyasabwe gukosoraa ariko nyiracyo akavunira ibiti mu matwi.

- Advertisement -

Iyo raporo yagaragaza ko muri ubwo bugenzuzi basanze hari byinshi izi nyubako zitari zujuje.

Mu igenzura ry’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe imiturire, RHA n’umujyi wa Kigali wari uhagarariwe n’Akarere ka Gasabo, ryasanze ibijyanye n’ubunyamwuga mu myubakire biri ku rwego rwo hasi.

Iryo genzura ryerekanaga ko nta nyandiko (Documents) zerekana ko nta bayobozi (Staff) bashinzwe gukurikirana inyubako,  nta Injeniyeri wihariye, nta muntu ushinzwe gukurikirana site (Site Manager ) uretse gusa Nsabimana Jean ari nawe nyiri umushinga.

Mu bindi ni uko izi nyubako zagaragaye ko nta muntu ushinzwe ubugenzuzi bw’iyi nyubako ( supervisor) zari zifite.

Ikindi ni uko Akarere ka Gasabo kari karasinyanye amasezerano n’uyu mushoramari ariko bashyiramo ingingo ivuga ko buri mwaka icyangombwa cyo kubaka kigomba kuvugururwa ariko we yari yarabyirengagije kandi icyangombwa cyararangiye nkuko bivugwa muri raporo.

Iyo raporo kandi inenga ko mu bijyanye n’imyubakire y’izi nyubako nta buryo bwagenwe bwo kuyobora amazi, bityo ko imvura nyinshi ishobora kuza igasenya.

Hari n’impungenge z’uburyo ibikoresho byo kubaka bakoresheje bitujuje ubuziranenge birimo ferabeto ndetse ko amatafari yahirima mu gihe yahura n’imvura.

Ikindi ngo uburyo insiga z’amashanyarazi zashyizwe mu nzu bitizewe ( unsafe installation) ndetse n’ibinogo bifata amazi byagaragajwe ko bitujuje ibisabwa.

Hafashwe umwanzuro …..

Muri iyo raporo basabaga ko Nsabimana Jean, DUBAI guhagarika ako kanya imirimo yo kubaka izo nyubako.

Yasabwe kandi gushaka Injenyeri uzobereye uzamufasha kugenzura imyubakire no gutanga impapuro (documents) zirebana n’uwo mushinga zigashyikirizwa Akarere nk’uko byari bikubiye mu masezerano.

Iyi raporo yo mu 2017 yaje ikurikira iyo mu 2015 nabwo yavugaga ko iki kigo cyakoze amakosa anyuranye ajyanye n’imyubakire.

Mu ibaruwa yo kuwa 3 Nzeri 2015  RHA yibutsa ko mu igenzura basanze bimwe mu bikoresho by’inyubako birimo ferabeto n’imbaho bitujuje ubuziranenge, nta bishushanyo byayo biri ahazubakwa ,nta ruhushya rwo kubaka afite, nta muhanga mu byo kubaka(Engineer) basanze bafite kuri site.

Ikigo Urukumbuzi Company Ltd, gihagarariwe na Nsabimana Jean, Dubai, cyasabwe ko mu minsi itarenze 30 yaba amaze gukosora amakosa yose bitakorwa hagafatwa undi mwanzuro.

Yaruciye ararumira…

UMUSEKE wagerageje kuvugisha Nsabimana Jean, Dubai ku kibazo cy’inyubako yagurishije abaturage zigasenyuka zitamaze kabiri ariko ntiyemera kutuvugisha.

Ati” Nari ndi mu nama, ubu nta kanya, twabivugana mu kindi gihe.” Niko yasubije nyuma yo kubitekerezaho akanya yanze kuvuga.

Kugeza ubu haribazwa umwanzuro uzafatwa nyuma yaho inzu zimwe z’iki Kigo ziguye kandi yari yarasabwe gukosora amakosa ariko akinangira.

Bamwe mu batuye muri izo nzu bavuga ko bahangayitse muri ibi bihe by’imvura nyuma yo kubona ibyabaye ku baturanyi babo, ntibatekanye bavuga ko inzego zibishinzwe zakwinjira muri iki kibazo.

Imyubakire y’izi nzu irakemangwa

TUYISHIMIRE RAYMOND & NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW