Inkuba yakubise abantu babiri barimo umwana w’imyaka 4

Gakenke: Inkuba yakubise abantu babiri barapfa, ndetse umwe arakomereka, mu bapfuye harimo umwana w’imyaka ine.

Inkuba yakubise abantu babiri barapfa muri Gakenke

Imvura irimo kugwa hirya no hino mu gihugu, kuri uyu wa Gatatu taliki 15, Werurwe, 2023 iyaguye muri gakenke yarimo inkuba yakubise abantu babiri barapfa.

Mu Mudugudu wa Mbizi, Akagari ka Nganzo, Umurenge wa Gakenke, inkuba yakubise Cyprien Musabyimana wari ufite imyaka 52 y’amavuko ahita apfa.

Uyu mugabo yari afite umuryango w’abana barindwi, inkuba yasenye uruhande rumwe rw’inzu ye, ndetse n’inzugi ebyiri zirangirika.

Mu Murenge wa Muyongwe, mu Karere ka Gakenke kandi, inkuba yakubise abana babiri bo mu miryango itandukanye umwe ahita apfa.

Umwana wapfuye yitwaga Ndayishimiye Jean d’Amour w’imyaka 4 y’amavuko. Naho mugenzi we Habineza Flavien yakomeretse ajyanwa kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Rwankuba.

Iyi nkuru turakomeza kuyikurikirana…..

UMUSEKE.RW