Inzobere mu ikoranabuhanga mu Rwanda zatyaje ubumenyi kuri “DNS”

Abakozi bashinzwe ikoranabuhanga mu bigo bitandukanye bahawe amahugurwa n’Ikigo gishinzwe guteza imbere ikoranabuhanga (RICTA), agamije kubongerera ubumenyi kuri DNS (Domain Name system) no guteza imbere ikoranabuhanga ryo mu Rwanda.

Inzobere mu ikoranabuhanga zitabiriye amahugurwa yateguwe na RICTA

Domain Name System [ DNS] ifasha guhuza izina riranga ikigo runaka rikoreshwa ku mbuga nkoranyambaga n’imibare yitwa IP Address na yo ishobora gukoreshwa mu gufungura urubuga rw’ikigo runaka.

Mu Cyumweru dusoje nibwo aba bahanga mu ikoranabuhanga bagera kuri 30 baturutse mu bigo bya Leta, amabanki n’ibigo by’abikorera basoje amahugurwa bahita bahabwa n’impamyabushobozi na RICTA.

Muri aya mahugurwa y’iminsi Ine, bahuguwe byimbitse “Domain Name System” bahabwa umukoro wo gusangiza ubwo bumenyi bagenzi babo batagize amahirwe yo kuyitabira.

Abahawe impamyabushobozi, bavuga ko bishimiye ubumenyi bahawe kuko bari basanzwe bakoresha DNS bakuye hanze ariko ubu bakaba bafite ubushobozi bwo kwikorera izabo.

Jackson Ntarindwa avuga ko buzabafasha kwikorera DNS mu gihe mbere bayibonaga babanje kubisaba mu bigo byo hanze y’u Rwanda.

Yagize ati “Twabashaga kwishyura amafaranga menshi agera ku madorali 100 buri kwezi, ariko ubu ngubu nta kintu tuzajya twishyura, ikintu bigiye kudufasha ni umutekano w’ibyo tuba tubitse.”

Cedric Habimana yagize ati “Akenshi usanga imbogamizi ziba zihari ari uko abantu baba bakora ibintu ariko batabyumva neza. RICTA icyo yakoze ni ukugira ngo ibongerere ubumenyi n’ubushobozi kugira ngo umusaruro wiyongere mu rwego rwa tekiniki.

Umuyobozi Mukuru wa RICTA, Ingabire Grace yavuze ko ibigo byinshi byasohoraga amafaranga menshi ajya hanze y’Igihugu kugira ngo bahugure abakozi babo.

- Advertisement -

Ati “Twebwe nka RICTA mu ntego zacu ni uko twazana abantu bafite ubwo bumenyi buhanitse ku buryo mu Rwanda tuzaba dufite Abanjenyeri bafite ubumenyi bwinshi.”

Ingabire yabasabye kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe by’umwihariko bakabusangiza bagenzi babo mu bigo bakoramo.

Ati ” Iyo ikigo cyohereje umu Injenyeri ntabwo ubumenyi agomba kubugumana wenyine ahubwo agomba kwigisha na bagenzi be.”

Abakozi bashinzwe ikoranabuhanga mu bigo bitandukanye bagera kuri 600 bamaze guhabwa amahugurwa nk’aya mu gihe RICTA ifite intego yo guhugura abageze ku 1000 mu myaka ibiri iri imbere.

Grace Ingabire Umuyobozi Mukuru wa RICTA avuga ko ibigo byashoraga amafaranga menshi yo guhugura abakozi

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW