Jenoside: Mico woherejwe na Sweden arasaba kuburana ari hanze

Micomyiza Jean Paul alias Mico we n’ubwunganizi bwe barasaba urukiko ko yakurikiranwa adafunze kugira ngo yisanzure abone uko yashaka ibimenyetso bimushinjura, gusa ubushinjacyaha ntibubikozwa.

Jean Paul Micomyiza alias Mico uregwa ibyaha bifitanye isano na jenoside yakorewe abatutsi 1994

Turashaka uburenganzira nk’ubw’ubushinjacyaha, Me Mugema Vincent wunganira Jean Paul Micomyiza asaba ko umukiliya we yakurikiranwa ari hanze.

Ubushinjacyaha nabwo buti “Niba bashaka uburenganzira nk’ubwacu ubwo natwe twafungwa nk’uko afunzwe.”

Ibyo ni bimwe mu byaranze iburanisha rya Jean Paul Micomyiza alias Mico uregwa ibyaha bifitanye isano na jenoside yakorewe abatutsi 1994 yaturutse mu gihugu cya Sweden.

Me Mugema Vincent arasaba ko umukiliya we Jean Paul Micomyiza alias Mico afungurwa agakurikiranwa ari hanze.

Me Mugema yisunze ingingo z’amategeko arasaba ko icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge cyafashwe ko umukiliya we akwiye gukurikiranwa afunze by’agateganyo icyabiruteye ubu cyarangiye.

Ziriya nkiko zifata icyemezo cyo gufunga by’agateganyo Mico zari zigendeye ko akekwaho ibyaha bikomeye kandi by’ubugome bityo aramutse akurikiranwe ari hanze ashobora gutoroka ubutabera kandi ubushinjacyaha bukaba bwari  bucyeneye gukomeza kumukoraho iperereza.

Me Mugema aravuga ko ubushinjacyaha bumaze imyaka 21 bategura dosiye y’umukiliya we.

Me Mugema ati “Hashize imyaka 29 Mico ataba mu Rwanda akwiye kurekurwa akabona  uko ashaka ibimenyetso bimushinjura kuko habonetse ubuhamya bumushinja gusa ariko nta buhamya bumuvugira neza buhari.”

- Advertisement -

Me Mugema yavugaga ko Mico afunguwe aribwo yabasha kubona ubutabera bwa nyabwo akabona na internet byibura akagera kw’ikoranabuhanga  akabona n’igihe cyo gutegura dosiye ye.

Me Mugema ati “Mico ntiyegeze yihisha cyangwa ngo ashake gutoroka ubutabera kuva muri Sweden kugeza none akiri mu Rwanda yewe yanishakiye abavoka be yiyishyurira bityo yiteguye kujya imbere y’ubutabera yewe anemera gutanga ingwate.”

Mico we ubwe yavuze ko afatwa atarabizi ko ashakishwa kandi akimara gufatwa ariwe wavuze ko ashaka kuza kuburanira mu Rwanda.

We n’umwunganizi bose barahurizaho ko akurikiranwe ari hanze mu gihe urubanza rutaratangira kuburanira mu mizi kugirango abashe no kubona abatangabuhamya be bamushinjura.

Ubushinjacyaha bwo burasaba ko uyu Mico akomeza gufungwa by’agateganyo kubera ibyaha akurikiranyweho bikomeye kandi by’ubugome kandi n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwarabibonye rutegeka ko akomeza gukurikiranwa afunze.

Ubushinjacyaha bwifashije urundi rubanza rusa nkuru rwa Jean Twagiramungu woherejwe n’igihugu cy’Ubudage ko yaburanye mu mizi afunze na Mico nawe ariko bikwiye kugenda.

Ubushinjacyaha buravuga ko uyu kuba yaburana mu mizi afunze bitamubuza gukusanya ibimenyetso bimushinjura akeneye kuko afite n’abanyamategeko bamwunganira babimifashamo binagendanye ko ari inshingano zabo.

Ubushinjacyaha kandi buravuga ko Mico atari we wa mbere waba akurikiranwe afunze.

Ubushinjacyaha kandi buravuga ko Mico akurikiranwe yidegembya yatoroka ubutabera ntiyongere kuboneka aho ashobora no kunyura mu nzira zitemewe akajya hanze y’u Rwanda nk’uko yariyo.

Naho gutanga ingwate byo ubushinjacyaha buvuga ko nta shingiro bifite kuko uregwa arakekwaho ibyaha biremereye.

Ubushinjacyaha buravuga ko ubu busabe bwa Jean Paul Micomyiza n’ubwunganizi bwe budakwiye guhabwa agaciro.

Urukiko nta kwiherera kwabayeho rwavuze ko ruzabisuzuma rugafata icyemezo kuwa kane w’iki cyumweru harebwa niba akwiye gukomeza gufungwa by’agateganyo cyangwa gufungurwa by’agateganyo.

Micomyiza Jean Paul alias Mico yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Sweden aregwa icyaha cya jenoside, icy’ubufatanyacyaha muri jenoside no gusambanya abagore nk’icyaha kibasiye inyoko muntu.

Micomyiza Jean Paul yari umunyeshuri mu cyahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda iherereye mu karere ka Huye mu Majyepfo y’u Rwanda yiga mu mwaka wa kabiri.

Ubushinjacyaha buvuga ko hari amabariyeri atandukanye yashinze yiciweho Abatutsi mu gihe cya jenoside mu 1994, aburanira mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyamburanya imipaka ruri I Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda yunganiwe na Me Mugema Vincent (yahawe n’urugaga rw’abavoka) na Me Karuranga Salomon (Mico yiyishyurira).

UMUSEKE tukazakomeza gukurikirana uru rubanza kugeza rupfundikiwe.

Micomyiza Jean Paul alias Mico yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Sweden

Théogène NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW