Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Kagame ntashyigikiye ko iteka abakinnyi ba Afurika bajya gushaka amaronko i Burayi

Yanditswe na: TUYISHIMIRE RAYMOND
2023/03/15 1:02 PM
A A
4
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko adashyikiye uburyo abakinnyi bo muri Afurika bajya guteza impano zabo   mu bindi bihugu byo hanze ya Afurika.

Perezida Paul Kagame yasabye Minisitiri w’Imikino kuzamura urwego rwa Football mu gihugu

Ibi yabigarutseho nyuma yaho we n’umwami wa Maroc, Mohammed VI bahawe igihembo cy’indashyikirwa n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF ku bwo guteza imbere umupira w’amaguru kuri uyu mugabane.

Ni igihembo bahawe mu gihe mu Rwanda hari kuba inteko rusange ya 73 y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA.

Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yagaragaje uburyo umupira w’amaguru wagize uruhare mu kongera kubanisha abanyarwanda, nyuma y’amateka igihugu cyanyuzemo.

Kwamamaza

Umukuru w’igihugu yavuze ko Afurika ifite impano nyinshi ariko bitumvikana uburyo abakinnyi  bajya mu mahanga kandi ibyo bajya gushaka na Afurika ibifite.

Ati “Afurika ifite abanyempano kandi ibyo nta we ubishidikanyaho. Ariko abakinnyi bacu beza ntibagomba buri gihe kujya hanze kuhazamurira urwego. Ni ngombwa ko dushyiraho uburyo bwatuma ibyo bajya gushaka imahanga babisanga aha.”

Perezida Kagame yatanze urugero rw’uko Maroc yitwaye mu gikombe cy’Isi, avuga ko abanyafurika bafite ubushobozi bwo guhatana.

Ati “Uko Maroc yitwaye mu Gikombe cy’Isi ni urugero rwiza rw’ibishoboka. Dukwiye guharanira kwigana urugero rwiza nka ruriya kandi bikaturemamo umuhate wo gukora ibyiza birenzeho, twe abakina ruhago n’abayikunda. Abaturage b’ibihugu byacu bari muri ibi kandi dukwiye guharanira ko bibashimisha.”

I Kigali hateraniye Inteko Rusange ya 73 ya FIFA. Ni na yo izemerezwamo Gianni Infantino nk’ugomba kuyobora iri Shyirahamwe rya Ruhago ku Isi ku wa Kane tariki 16 Werurwe 2023.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Umugenzi yapfuye amaze gukatisha itike muri gare ya Nyabugogo

Inkuru ikurikira

Inkuba yakubise abantu babiri barimo umwana w’imyaka 4

Izo bjyanyeInkuru

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

2023/03/27 5:01 PM
Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

2023/03/27 4:40 PM
Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

2023/03/27 3:21 PM
Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

2023/03/27 2:47 PM
Ingabo za Uganda zakozanyijeho n’inyeshyamba benshi bahasiga ubuzima

Ingabo za Uganda zakozanyijeho n’inyeshyamba benshi bahasiga ubuzima

2023/03/27 2:40 PM
Afande Muhoozi yatumiye abanyarwanda mu gitaramo gikomeye muri Uganda

Afande Muhoozi yatumiye abanyarwanda mu gitaramo gikomeye muri Uganda

2023/03/27 1:57 PM
Inkuru ikurikira
Inkuba yakubise abantu babiri barimo umwana w’imyaka 4

Inkuba yakubise abantu babiri barimo umwana w'imyaka 4

Ibitekerezo 4

  1. Bongwa Beatrice says:
    shize

    Mujye mwumva ibyo mvuga, ntimugakore ibyo nkora! Iyo umunyafurika igiye Ibulayi gukina ahembwa nibura ibihumbi 3 bya amadolari. Ayo asumbye kure umushahara w’umuminisitiri mu bihugu byinshi bya Afurika. Ni ibihugu bingahe se byahemba abakinyi nka batatu?

    Reply
  2. Kurazikubone Jean says:
    shize

    Guvernema za Afurika zikwiye kuba arizo zibaza impamvu abakinnyi bacu bahitamo kujya Ibulayi yuko akenshi ari zo zibaha iyo nyota yo kujya hanze. Uretse ubukene butuma ibihugu byinshi bidafite amikoro ahagije yafasha abafite impano kuzishyira hanze, hari abategetsi bamwe bahitamo gushyigikira amakipe yo hanze aho gushora amafaranga mu makipi ya Afurika cyanga y’ibihugu byabo. Urebye abo bakinnyi bagenda bakurikiye imali yabo yashowe hanze!

    Reply
  3. Augustin says:
    shize

    Azabahemba angahe x? Bareke abana bihahire babeho batunge nimiryango yabo

    Reply
  4. Jigger says:
    shize

    Uyu nawe! Yabonye afata igihugu agirango abantu bose bazaba abakuru b’igihugu. Open eyes old man….

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: [email protected]

Inkuru iheruka

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

2023/03/27 5:01 PM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010