Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko adashyikiye uburyo abakinnyi bo muri Afurika bajya guteza impano zabo mu bindi bihugu byo hanze ya Afurika.

Ibi yabigarutseho nyuma yaho we n’umwami wa Maroc, Mohammed VI bahawe igihembo cy’indashyikirwa n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF ku bwo guteza imbere umupira w’amaguru kuri uyu mugabane.
Ni igihembo bahawe mu gihe mu Rwanda hari kuba inteko rusange ya 73 y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA.
Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yagaragaje uburyo umupira w’amaguru wagize uruhare mu kongera kubanisha abanyarwanda, nyuma y’amateka igihugu cyanyuzemo.
Umukuru w’igihugu yavuze ko Afurika ifite impano nyinshi ariko bitumvikana uburyo abakinnyi bajya mu mahanga kandi ibyo bajya gushaka na Afurika ibifite.
Ati “Afurika ifite abanyempano kandi ibyo nta we ubishidikanyaho. Ariko abakinnyi bacu beza ntibagomba buri gihe kujya hanze kuhazamurira urwego. Ni ngombwa ko dushyiraho uburyo bwatuma ibyo bajya gushaka imahanga babisanga aha.”
Perezida Kagame yatanze urugero rw’uko Maroc yitwaye mu gikombe cy’Isi, avuga ko abanyafurika bafite ubushobozi bwo guhatana.
Ati “Uko Maroc yitwaye mu Gikombe cy’Isi ni urugero rwiza rw’ibishoboka. Dukwiye guharanira kwigana urugero rwiza nka ruriya kandi bikaturemamo umuhate wo gukora ibyiza birenzeho, twe abakina ruhago n’abayikunda. Abaturage b’ibihugu byacu bari muri ibi kandi dukwiye guharanira ko bibashimisha.”
I Kigali hateraniye Inteko Rusange ya 73 ya FIFA. Ni na yo izemerezwamo Gianni Infantino nk’ugomba kuyobora iri Shyirahamwe rya Ruhago ku Isi ku wa Kane tariki 16 Werurwe 2023.
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW
Mujye mwumva ibyo mvuga, ntimugakore ibyo nkora! Iyo umunyafurika igiye Ibulayi gukina ahembwa nibura ibihumbi 3 bya amadolari. Ayo asumbye kure umushahara w’umuminisitiri mu bihugu byinshi bya Afurika. Ni ibihugu bingahe se byahemba abakinyi nka batatu?
Guvernema za Afurika zikwiye kuba arizo zibaza impamvu abakinnyi bacu bahitamo kujya Ibulayi yuko akenshi ari zo zibaha iyo nyota yo kujya hanze. Uretse ubukene butuma ibihugu byinshi bidafite amikoro ahagije yafasha abafite impano kuzishyira hanze, hari abategetsi bamwe bahitamo gushyigikira amakipe yo hanze aho gushora amafaranga mu makipi ya Afurika cyanga y’ibihugu byabo. Urebye abo bakinnyi bagenda bakurikiye imali yabo yashowe hanze!
Azabahemba angahe x? Bareke abana bihahire babeho batunge nimiryango yabo
Uyu nawe! Yabonye afata igihugu agirango abantu bose bazaba abakuru b’igihugu. Open eyes old man….