Kigali: Umukobwa w’ikizungerezi arakekwaho ubujura bukoranwa amayeri

Umukobwa w’imyaka 25 yafatanywe imfunguzo nyinshi, ubwo yari asohotse mu nzu y’umuturage amaze kwiba ibintu bitandukanye.

Uyu mukobwa yafashwe mu cyuho amaze kweza rumw emu ngo

Ibi byabaye ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 06 Werurwe 2023, mu Murenge wa Kigarama, Akagari ka Nyarurama, Umudugudu wa Zuba ubwo ba nyiri urugo bari bagiye mu kazi.

Uyu mukobwa yafashwe amaze gupakira kuri moto ibintu bitandukanye yari amaze kwiba, birimo televiziyo ya Flat, mudasobwa n’ivarisi yuzuye imyenda n’ibindi bintu.

Yafatanywe imfunguzo nyinshi akoresha afungura inzu z’abaturage aba agiye kwiba ndetse n’itindo.

Amakuru avuga yari afite amayeri yo kwinjira mu ngo yasanga bahari akabaza niba nta nzu ikodedeshwa irimo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigarama, Umubyeyi Mediatrice, yemeje ko uyu mukobwa yafashwe amaze kwiba, asaba abaturage kwicungira umutekano.

Ati “Amakuru twayamenye ariko ngira ngo yafashwe n’ubuyobozi cyangwa irondo kuko we yari yaje kwiba.”

Yavuze ko abaturage bagomba kwicungira umutekano, bagasiga bafunze neza, icya kabiri ni ugufatanya n’ubuyobozi, aho babonye hari ikibazo bakavuga ngo uyu muntu uje bwa mbere muri uyu mudugudu ntabwo asanzwe.

Uyu yahise atabwa muri yombi ajya gufungirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Gikondo mu Karere ka Kicukiro.

- Advertisement -

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW