Kigali yungutse inzu y’ubucuruzi yuzuye itwaye arenga Miliyoni 500 Frw- AMAFOTO

Kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Weruwe 2023, Amatorero agize inama y’abaprotestanti mu Rwanda (CPR) yatashye ku mugaragaro inyubako y’ubucuruzi yiswe CPR -Unit House yuzuye itwaye arenga Miliyoni 500 y’u Rwanda.
Iyi nyubako yafunguwe ku mugaragaro izafasha amatorero kwigira

Ni inyubako iri mu Murenge wa Niboye, Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, ihesha agaciro umuryango w’abaprotestanti mu Rwanda inerekana ubumwe barazwe na Yesu Kristo by’umwihariko igashimangira kwigira kw’uyu muryango.

CPR ivuga ko kubaka iyi nzu ari urugero rwatanzwe ko amatorero atagomba kurambiriza ku mfashanyo z’abazungu ko guhora bafashwa bitabahesha agaciro.

Umuvugizi wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe yabwiye UMUSEKE ko kwigira ari ngombwa ku matorero kuko ibikorwa by’ivugabumwa, uburezi, isanamitima bikenera ubushobozi.

Ati “Mubyo twigisha Abakristo harimo kwiteza imbere uru ni urugero rwiza tuba dutanga, igikorwa nk’iki dukoreye hamwe nk’amatorero biba ari n’urugero rwiza ku matorero atandukanye.”

Perezida wa CPR Mgr Samuel Kayinamura yavuze ko iyi nyubako y’ubucuruzi ari igikorwa gisobanuye kwigira no gushyira hamwe.

Yagize ati” Ni uburyo bwerekana ko dushaka kwigira tutagomba guhora duteze amaboko ku baterankunga kuko n’inkunga ziragenda zikendera, tugomba kwigira ahubwo tukanafasha n’abandi.”

Avuga ko ari inzu izafasha amatorero agize CPR ndetse n’imiryango yayo kuko izinjiza umutungo ukazakoreshwa mu gufasha amatorero mw’ivugabutumwa rigamije kwagura Ubwami bw’Imana n’ibikorwa by’amajyambere kugira ngo n’amatorero agicumbagira afashwe kuzamuka.

Ati “Gukorera hamwe turabibona mu bikorwa, tuzakomeza kubumbira ayo matorero n’imiryango hamwe mu kureba mu cyerekezo kimwe dushaka kubaka Ubwami bw’Imana no guteza imbere amatorero n’Igihugu.”

- Advertisement -

Yongeraho ko “Amahame y’Abaporetestante ni ukwihesha agaciro, gukunda umurimo no kuwunoza, ugakora igikorwa cyigaragaragara. Tugomba kwigira, kwifasha, tugafasha n’abandi.”

Avuga ko iyi nzu yuzuye nta mwenda isigiye umuryango w’abaprotestanti mu Rwanda ku buryo bizeye ko izabyara ibikorwa byinshi by’iterambere.

Ihuriro ry’amatorero y’Abaporetestante mu Rwanda rivuga ko riteganya kubaka ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere abanyamuryango ndetse n’igihugu muri rusange.

Byari ibyishimo ubwo hakatwaga umutsima banywa naka Champagne

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW