Knowless yakoranye indirimbo n’icyamamare Alex Cuba wegukanye Grammy Awards

Umuhanzikazi Butera Knowless yakoranye indirimbo n’umuhanzi w’icyamamare Alex Cuba uri mu bagiye begukana ibihembo bikomeye ku isi harimo na Grammy Awards.

Indirimbo ya Knowless na Alex Cuba bayise Agüita de Coco

Indirimbo yaba bahanzi bayise ‘Agüita de Coco’ ikaba iri ku rubuga rwa You tube rw’uyu muhanzi uvuka muri Cuba ariko akaba atuye muri Canada.

Alexis Puentes wamamaye nka Alex Cuba asanzwe aririmba mu rurimi rw’icyongereza hamwe no mu rurimi rwo muri Espagne. Muri iyi ndirimbo ye na Knowless nabwo yakoresheje izo ndimi.

Knowless uba wambaye bya Kinyarwanda akoresha ururimi rw’ikinyarwanda.

Knowless ajya gukora iyi ndirimbo n’uyu muhanzi ukunzwe muri Canada na Cuba bahujwe na Mighty Popo ukuriye ishuri ry’umuziki ryo ku Nyundo dore ko nawe yakunze gukorera cyane umuziki we muri Canada.

Alex Cuba amaze kwegukana ibihembo bine bya Latin Grammy muri bitanu yahataniye mu gihe abitse Grammy Award yegukanye mu 2021 nyuma y’imyaka ine agerageza guhatanira iki gihembo ariko ntabashe kucyegukana.

Ni igihembo yegukanye agikesha album aheruka gusohora mu 2021 yitwa “Mendó” yatsinze mu cyiciro cya Best Latin Pop Album.

Butera Knowless avuga ko ajya guhura na Alex Cuba bahujwe na Mighty Popo
Alex Cuba yegukanye igihembo muri Grammy Awards