Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Leta igiye gushyiraho gahunda izakura mu bukene abarenga ibihumbi 400

Yanditswe na: Elisée MUHIZI
2023/03/16 3:27 AM
A A
0
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Minisitiri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ivuga ko hari  gahunda ikomatanyije igamije gukura mu bukene abaturage  barenga ibihumbi 400 bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage muri MINALOC Ingabire Marie Assoumpta

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Ingabire Marie Assoumpta yabivuze  mu biganiro byamuhuje n’Inzego zitandukanye zo mu Ntara y’Amajyepfo.

Muri ibi biganiro Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage muri MINALOC Ingabire Marie Assoumpta avuga ko ubusanzwe Leta yishyuriraga Mutuweli n’inkunga y’ingoboka abantu bsaga  ibihumbi 400 mu Rwanda hose.

Ingabire akavuga ko  basuzumye basanga iyi  nkunga Leta yahaga Umuturage ubwayo idahagije idaherekejwe n’izindi gahunda zikomatanyije zizamura abaturage.

Kwamamaza

Ingabire avuga ko bifuza ko  umushinga wose  ukorera mu Karere  wajya uha akazi abaturage bo basanzwe babarizwa mu byiciro byabafashwa na  Leta.

Ingabire  yavuze ko  bazajya bagenzura niba buri rugo rubarizwa mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri harimo Urubyiruko rufite ingufu zo gukora bahabwe imirimo y’amaboko yinjiriza urwo rugo amafaranga.

Ati: “Icyo Leta ishaka ni ukuvana umuturage mu bukene mu buryo bwose.”

Uyu Muyobozi avuga ko icyo bifuza ku muturage ugiye gufashwa ari uguhindura imyumvire.

Iyi gahunda ikomatanyije kandi abaturage bo muri ibi byiciro, bazajya bahabwa Inka, abana babo bafashwe kwiga amashuri y”imyuga n’ubumenyingiro, kugira ngo bihangire imirimo ibazanira inyungu, ababyeyi babo bashyirwe muri Girinka.

Yavuze ko iyi gahunda yo kuzamura umuturage Leta iyihuriyemo n’abafatanyabikorwa bayo kuko aribyo bizatuma Umuturage azamuka mu gihe gito.

Ntamabyariro Jean D’Amour wari uhagarariye  Koperative y’abahinzi mu Karere ka Muhanga,  avuga ko  hari gahunda nyinshi zagiye zegerezwa abaturage bakazikora, nyamara ibivuyemo bakabocunga nabi zigasoza manda yazo abaturage basubiye mu buzima bahozemo.

Ati: “Turifuza ko inzego zose zifatanya kwigisha abaturage uburyo bwo kwizigama no gucunga umutungo neza.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice avuga ko  amatsinda azafasha mu gutoranya abaturage bazafashwa kandi bakazabikora neza birinda gukoresha amarangamutima  bityo umuturage yigishwe uko yirobera ifi aho kuyimurobera.

Ati: “Hari abahawe inkunga zitandukanye bari mu byiciro by’abatishoboye,  bafashijwe kuzamuka bqva mu byiciro by’abafashwa na Leta ubu bakaba babarizwa mu cyiciro cy’abishoboye.”

Muri ibi biganiro, abanyenganda n’abahagarariye amakoperative y’abahinzi basabwe kugira uruhare rugaragara mu gukura abaturage mu bukene, bahabwa imirimo myinshi.

Iyi Politiki yo kuvana abaturage mu bukene, yemejwe n’Inama y’abaminisitiri yateranye mu kwezi ku Gushyingo 2022, ikaba  igiye gutangira muri uku kwezi kwa Werurwe 2023.

Abahagariye Inganda n’amakoperative

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Amajyepfo.

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Ruhango: Umubiri w’umuntu umaze imyaka 9 mu biro by’Akagari

Inkuru ikurikira

Perezida Kagame yaconze ruhago mu kwishimira ko Stade ya Kigali yitiriwe Pelé

Izo bjyanyeInkuru

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

2023/03/27 5:01 PM
Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

2023/03/27 4:40 PM
Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

2023/03/27 3:21 PM
Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

2023/03/27 2:47 PM
Ingabo za Uganda zakozanyijeho n’inyeshyamba benshi bahasiga ubuzima

Ingabo za Uganda zakozanyijeho n’inyeshyamba benshi bahasiga ubuzima

2023/03/27 2:40 PM
Afande Muhoozi yatumiye abanyarwanda mu gitaramo gikomeye muri Uganda

Afande Muhoozi yatumiye abanyarwanda mu gitaramo gikomeye muri Uganda

2023/03/27 1:57 PM
Inkuru ikurikira
Perezida Kagame yaconze ruhago mu kwishimira ko Stade ya Kigali yitiriwe Pelé

Perezida Kagame yaconze ruhago mu kwishimira ko Stade ya Kigali yitiriwe Pelé

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: [email protected]

Inkuru iheruka

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

2023/03/27 5:01 PM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010