Minisitiri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ivuga ko hari gahunda ikomatanyije igamije gukura mu bukene abaturage barenga ibihumbi 400 bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Ingabire Marie Assoumpta yabivuze mu biganiro byamuhuje n’Inzego zitandukanye zo mu Ntara y’Amajyepfo.
Muri ibi biganiro Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage muri MINALOC Ingabire Marie Assoumpta avuga ko ubusanzwe Leta yishyuriraga Mutuweli n’inkunga y’ingoboka abantu bsaga ibihumbi 400 mu Rwanda hose.
Ingabire akavuga ko basuzumye basanga iyi nkunga Leta yahaga Umuturage ubwayo idahagije idaherekejwe n’izindi gahunda zikomatanyije zizamura abaturage.
Ingabire avuga ko bifuza ko umushinga wose ukorera mu Karere wajya uha akazi abaturage bo basanzwe babarizwa mu byiciro byabafashwa na Leta.
Ingabire yavuze ko bazajya bagenzura niba buri rugo rubarizwa mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri harimo Urubyiruko rufite ingufu zo gukora bahabwe imirimo y’amaboko yinjiriza urwo rugo amafaranga.
Ati: “Icyo Leta ishaka ni ukuvana umuturage mu bukene mu buryo bwose.”
Uyu Muyobozi avuga ko icyo bifuza ku muturage ugiye gufashwa ari uguhindura imyumvire.
Iyi gahunda ikomatanyije kandi abaturage bo muri ibi byiciro, bazajya bahabwa Inka, abana babo bafashwe kwiga amashuri y”imyuga n’ubumenyingiro, kugira ngo bihangire imirimo ibazanira inyungu, ababyeyi babo bashyirwe muri Girinka.
- Advertisement -
Yavuze ko iyi gahunda yo kuzamura umuturage Leta iyihuriyemo n’abafatanyabikorwa bayo kuko aribyo bizatuma Umuturage azamuka mu gihe gito.
Ntamabyariro Jean D’Amour wari uhagarariye Koperative y’abahinzi mu Karere ka Muhanga, avuga ko hari gahunda nyinshi zagiye zegerezwa abaturage bakazikora, nyamara ibivuyemo bakabocunga nabi zigasoza manda yazo abaturage basubiye mu buzima bahozemo.
Ati: “Turifuza ko inzego zose zifatanya kwigisha abaturage uburyo bwo kwizigama no gucunga umutungo neza.”
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice avuga ko amatsinda azafasha mu gutoranya abaturage bazafashwa kandi bakazabikora neza birinda gukoresha amarangamutima bityo umuturage yigishwe uko yirobera ifi aho kuyimurobera.
Ati: “Hari abahawe inkunga zitandukanye bari mu byiciro by’abatishoboye, bafashijwe kuzamuka bqva mu byiciro by’abafashwa na Leta ubu bakaba babarizwa mu cyiciro cy’abishoboye.”
Muri ibi biganiro, abanyenganda n’abahagarariye amakoperative y’abahinzi basabwe kugira uruhare rugaragara mu gukura abaturage mu bukene, bahabwa imirimo myinshi.
Iyi Politiki yo kuvana abaturage mu bukene, yemejwe n’Inama y’abaminisitiri yateranye mu kwezi ku Gushyingo 2022, ikaba igiye gutangira muri uku kwezi kwa Werurwe 2023.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Amajyepfo.