UPDATE: Ikipe y’igihugu Amavubi ibashije kunganya na Benin 1-1. Byaje guhinduka ku munota wa 82 ubwo Benin yishyuraga nyuma y’umwanya munini u Rwanda ruyoboye ku gitego cyatsinzwe na Mugisha Gilbert.
Muri rusange Benin yarushije cyane Amavubi by’umwihariko nyuma y’uko umukinnyi Sahabo Hakim yeretswe ikarita ya kabiri y’umuhondo.
Gusa impinduka zo kongera ubwugarizi zitumye u Rwanda rubona inota. Umukinnyi mwiza w’Amavubi, ni umunyezamu Ntwali Fiacre wakuyemo imipira myinshi yari yabazwemo ibitego, cyane mu minota ya nyuma.
19h45 Umukino ugeze mu minota ya nyuma, amahirwe yakomeje kuba menshi kuri Gabon kugera ku munota wa 82 ubwo umukinnyi Stave Mounie atsinze igitego cyo kwishyura.
Umukinnyi wo hagati Sahabo Hakim yeretswe ikarita y’umuhondo ya kabiri, ahita ahabwa umutuku, bivuze ko abakinnyi b’u Rwanda basigaye ari 10.
19h20 Ikipe y’u Rwanda ku munota wa 57 ihushije amahirwe akomeye ku ishoti rya Mugisha Gilbert inyuma gato y’urubuga rw’amahina. Nta kirahinduka u Rwanda rufite 1-0 bwa Benin.
Umukino urakomeje ikipe y’u Rwanda ikomeje kwihagararaho muri Benin kuko igitutu ni cyinshi ku izamu ryarwo.
Benin yahushije uburyo ku munota wa 49, ndetse no ku munota wa 53.
18h48 Iminota 45 irangiye u Rwanda rufite igitego kimwe ku busa.
- Advertisement -
Ikipe y’u Rwanda, Amavubi iri gukina imikino yo gushaka itike yo kuzakina imikino y’igikombe cya Africa iyoboye umukino muri Benin, aho yatsinze igitego 1-0 cya Mugisha Gilbert ku munota wa 13, umukino urakomeje.
Uyu mukino wo mu itsinda L u Rwanda ruri gushakisha itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cya 2024 kizabera muri Côte d’Ivoire.
Iri tsinda riyobowe na Senegal ifite amanota 6, u Rwanda rufite inota 1 (ariko muri LIVE rufite 4 ruramutse rutsinze uyu mukino), Mozambique nay o ifite amanota 4, ikipe ya Benin ifite ubusa (gusa bishobora guhinduka).
Mu gice cya mbere Benin yagiye ihusha amahirwe muri iki gice cya mbere, aho umunyazamu Ntwali Fiacre ari kwitwara neza.
U Rwanda na rwo rwahushije uburyo bufatika nk’ipoto yo hejuru Muhire Kevin yateye ku munota wa 29 umupira ujya hanze.
Mugisha Gilbert na we yahushije andi mahirwe asigaranye n’umunyezamu ku munota wa 31.
Umutoza Carlos Alós Ferrer agomba gushaka uko yugarira cyane kuko igitutu kiragenda kiba kinshi mu rubuga rw’umunyezamu w’u Rwanda.
AMAFOTO @FERWAFA
UMUSEKE.RW