Messi yahembye iPhone abo batwaranye igikombe cy’Isi

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo kugera ku muhigo yari ateregereje imyaka myinshi wo kwegukana igikombe cy’Isi, Lionel Messi yaguriye abo bari kumwe bose telefone zigendanwa za iPhone.

Messi yaguriye iPhone 14 bagenzi be batwaranye igikombe cy’Isi

Mu mpera z’umwaka ushize, ikipe y’igihugu ya Argentine yegukanye Igikombe cy’Isi cyabereye mu gihugu cya Qatar. Inkuru yakomeje kugarukwaho, ni iya Lionel Messi wafatanyije na bagenzi kwesa uyu muhigo.

Nyuma yo kugera kuri aka gasongero, uyu rutahizamu wa PSG, yahembye bagenzi be telefone zigendanwa zo mu bwoko bwa iPhone 14 ziri mu zigezweho ubu ku Isi.

Uyu mukinnyi w’imyaka 35 y’amavuko yageneye buri umwe wari ugize itsinda bageranye kuri uyu muhigo yaba umutoza n’abakinnyi, kumugurira iyi telefone.

Ubwo aheruka kubazwa niba igikombe cy’Isi gitaha azagikina, Messi yasubije ko ku bwe yumva yazagikina ariko nanone umubiri nta we usezerana na wo kuko abona imyaka iri kumujyana kandi n’imbaraga zigenda zigabanuka.

Gusa yirinze kuvuga ko yaba yaramaze gusezera mu ikipe y’igihugu nk’uko byakomeje kwibazwa na benshi.

Messi aheruka kwegukana igihembo gitangwa n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga rya ruhago ku Isi, FIFA, cyiswe ‘The Best FIFA Men award’ nk’uwahize abandi bakinnyi mu 2022.

Buri umwe yahawe iPhone 14 yanditseho izina rye

UMUSEKE.RW