Mu ruhame umuzamu warindaga ISAR Rubona yashinje Dr. Rutunga Venant

Umutangabuhamya wo ku ruhande rushinja wari umuzamu mu kigo cya ISAR Rubona, yasobanuriye mu buhamya bwe ko Dr.Rutunga Venant wari umuyobozi wa ISAR Rubona yazanye abajandarume bakica Abatutsi.

Umutangabuhamya yavuze ko Dr. Venant Rutunga yazanye abajandarume bica Abatutsi aho yayoboraga

Imbere y’urukiko Burimwinyundo Edouard yatanze ubuhamya bwiganjemo ibyo avuga ko yumvise atahagazeho.

Ibyo Burimwinyundo avuga ko yahagazeho ngo ni uko Dr.Venant Rutunga wari umuyobozi wa ISAR Rubona yagiye mu mujyi wa Butare, ajya kuzana abajandarume bica Abatutsi muri ISAR Rubona mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umutangabuhamya avuga ko akazi ke k’ubuzamu yagakoraga guhera saa cyenda z’igicamunsi (15h00) agataha saa moya n’igice z’igitondo (7h30).

Uriya mutangabuhamya akavuga ko we ubwe yumvise ko Dr.Venant yaremesheje inama yise “iy’umutekano” ari kumwe n’abandi bayobozi ba ISAR Rubona ariko yabaga igamije kwica Abatutsi.

Burimwinyundo aremeza ko ubwo yari mu kazi yiboneye Dr. Venant Rutunga azanye abajandarume mu modoka, bakica Abatutsi.

Yavuze ko Dr. Rutunga Venant yatanze ibikoresho birimo imihoro n’ibindi bihabwa Abahutu n’Abatutsi (ariko batari bazi ko ari ibigiye kubica).

Ikindi Burimwinyundo yavuze ko Dr.Venant Rutunga iwe Interahamwe zagiye kuhasahura zizi ko ari Umututsi.

Burimwinyundo kandi yanavuze ko Dr.Venant Rutunga yahembye ikimasa cy’ibiro 400, amafaranga ibihumbi cumi na bitatu by’u Rwanda (15000Frw) abantu bagize uruhare mu guhamba imibiri y’abatutsi bari bishwe muri ISAR Rubona mu cyobo kubera icyo gikorwa bari bakoze.

- Advertisement -

Uyu mutangabuhamya yabajijwe uruhare rwa Dr.Venant Rutunga mu iyicwa ry’abatutsi bakoraga muri ISAR Rubona barimo Kalisa Epaphrodite, Sebahutu Theresphore n’abandi, asubiza ko mu babishe Dr. Rutunga Venant atarimo.

Ikindi Burimwinyundo yavuze ni uko hari amabazwa yabarijwe muri RIB yavuze ko atemera mu gihe yarari mu rukiko.

Burimwinyundo yavuze ko Dr.Venant Rutunga yagiraga uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi ku manywa, we (uriya mutangabuhamya) yatashye.

Umucamanza Antoine Muhima yabajije Burimwinyundo uruhare rwa Dr.Venant Rutunga mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 yiboneye cyangwa yumvise.

Burimwinyundo asubiza ko icyo yiboneye ubwe, ari uko Rutunga yazanye abajandarume muri ISAR Rubona naho ibyo yumvise byo ntiyabihagararaho, cyangwa ngo abivugire mu rukiko kuko nta gihamya yaba abifitiye.

Ati “Ushobora kuvuga ngo kanaka yambwiye, yagera imbere y’urukiko akaguhinduka, ibyo rero sinabivuga.”

Urukiko mu gihe cyo gukomeza kumva abandi batangabuhamya cyageze abaje kumva uru rubanza bategekwa gusohoka, kuko batanze ubuhamya mu muhezo.

Dr. Venant Rutunga yahoze ari umuyobozi muri ISAR Rubona ubu yabaye RAB iherereye mu karere ka Huye mu Majyepfo y’igihugu.

Yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cy’Ubuholandi mu mwaka wa 2021 aregwa icyaha cya jenoside, icy’ubufatanyacyaha muri jenoside no kurimbura nk’icyaha kibasiye inyokomuntu, ibyaha byose aburana abihakana.

Urubanza rwe rubera mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyamburanya imipaka ruri I Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda, yunganiwe na Me Ntazika Nehemie ndetse Me Sebaziga Sophonia.

Niba nta gihindutse urubanza rurakomeza kuri uyu wa Gatatu ku buryo rushobora kubera mu ruhame mu gihe urukiko ibyuma byakwemera amajwi y’abatangabuhamya agahindurwa, nabo bakaba bari mu rukiko aho rubanda itabona.

Théogène NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW